Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abaye ahagaritse gukoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo guhabwa ubutumwa n'Imana.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko Imana yamusabye kuba aretse gukoresha uru rubuga, ahubwo agashyira imbaraga mu kubaka no kuyobora igisirikare cya Uganda, kugira ngo habeho amahoro arambye mu karere.
Yavuze kandi ko yari amaze iminsi akoresha urwo rubuga, aho yatangazagaho ibitekerezo byagiye biteza umwuka mubi muri bamwe mu baturage, ndetse bigatuma habaho impaka n’ubushyamirane.
Gen Muhoozi yakomeje avuga ko gufata icyemezo cyo guhagarika gukoresha urubuga rwa X, ari ukugira ngo akore ibishoboka byose mu kongera gushyira imbere ibikorwa by'iterambere no kugarura ituze mu karere.
Gen Muhoozi, avuga ko ibi biri mu rwego rwo gukomeza guharanira amahoro mu karere no guteza imbere igihugu, ndetse iki cyemezo cyakomeje kuganirwaho cyane na benshi, ndetse bamwe bavuga ko ari ibinyoma, atari koko ubutumwa yahawe n'Imana.
TANGA IGITECYEREZO