Kigali

Ihangana rya buri munsi rinyongerera imbaraga! Serumogo Ali mu ngamba zikomeye cyane

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/01/2025 11:58
0


Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, Serumogo Ali, yatangaje ko intumbero ye ari ugukomeza kwitwara neza mu kibuga no guhatanira umwanya ubanza mu kibuga by’umwihariko ahanganye na mugenzi we, Omborenga Fitina.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2025, Serumogo yagize ati: “Ubu ndi mu mwanya mwiza wo gukina no kureba uko naba ubanza mu kibuga. Kuba narakinnye neza umukino wa Police FC byampaye icyizere cyo gukomeza kwitwara neza.”

Uyu mukinnyi uri mu bihe byiza yashimangiye ko ihangana n’abo bahanganiye imyanya ari intandaro yo gukomeza kwiteza imbere. 

Ati: “Rayon Sports ni ikipe isunika umuntu kuko ari ikipe ikomeye. Mu rwego rw’ihangana ryanjye na Omborenga, imyitozo akora ndayibona n’iyanjye akayibona, rero bimpa imbaraga zo gukomeza kumera neza kugira ngo igihe mbonye umwanya nitware neza,”

Ku bijyanye n’ibanga ry’ibihe byiza Rayon Sports irimo, aho imaze imikino 14 idatsindwa, Serumogo yashimiye umutoza w’ikipe. Ati "Umutoza yadushyize hamwe, abakinnyi twese tugira ubucuti. Nta bibazo agirana n’abakinnyi kandi buri wese amwitaho bitewe n’ibihe arimo,

Ku mukino utaha wa Mukura VS, Serumogo yavuze ko biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose. Ati"Ni umukino ukomeye kuko buri wese ari gushaka gukuraho agahigo kacu ko kudatsindwa. Ariko twiteguye neza mu kibuga no hanze, kandi intego yacu ni ugutsinda.”

Rayon Sports izakina na Mukura VS kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2024. Ni umukino utegerejwe n’abantu benshi kuko Mukura ishaka guhagarika agahigo ka Gikundiro iyoboye Shampiyona n’amanota 36.

 

Serumogo Ali muri gahunda zo gufata burundu umwanya ahanganiye na Omborenga Fitina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND