Amakipe ane ya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona ya 2024-2025 arimo Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC, niyo azitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2025.
Iyi mikino izaba hagati ya tariki ya
28 Mutarama na tariki 1 Gashyantare 2025, aho amakipe azahatanira kwegukana
igikombe cy’Intwari gifitwe na Police Fc iheruka kugitwara.
Mu mwaka ushyize wa 2024, igikombe
cy’Ubutwari cyatangiye ku itariki ya 28 Mutarama 2024. APR FC yageze ku mukino
wa nyuma itsinze Musanze FC kuri penaliti 4-3 naho Police FC igera mu mukino
wa nyuma itsinze Rayon Sports, penaliti 4-3.
Mu mukino wa nyuma wabaye hagati ya
Police FC na APR FC, Police FC yatsinze APR FC 2-1, igitego kimwe cya APR FC
cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu, mu gihe ibitego bya Police FC byombi
byatsinzwe na Peter Agblevor. Iyi ntsinzi yatumye Police FC ishimwa nk’ikipe
yegukanye igikombe cy’Ubutwari cya 2024. Ikaba yarahawe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, naho APR FC yegukana
miliyoni 3.
Ubu, abakunzi b’umupira w’amaguru
baritegura kubona amakipe akomeye, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police
FC ahatana muri Heroes Cup 2025, mu mikino izaba ikomeye kandi ishimishije.
Police Fc niyo iheruka kwegukana igikombe cy'Ubutwari ihigitse APR FC ku mukino wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO