Kigali

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré yishimiwe cyane mu irahira rya mugenzi we wa Ghana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:9/01/2025 20:05
0


Mu muhango w'irahira rya Perezida wa Ghana, John Mahama, Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré w’imyaka 36 yagaragaye nk'umuntu ukunzwe cyane na benshi mu bitabiriye uwo muhango, aho yishimiwe cyane na benshi mu bari aho.



Nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa African Facts Zone, irahira rya Perezida wa Ghana ryabaye kuwa Kabiri, tariki 07 Mutarama 2025 ryahuriyemo ibihangange byinshi byo ku mubumbe wa Afurika, birimo Ibrahim Taoré weretswe urukundo rwinshi.

Perezida Ibrahim wabaye Perezida wa Burkina Faso nyuma y'ihirika ry'ubutegetsi ryo kuwa 30 Nzeri 2022, ari mu bitabiriye uwo muhango, bikaba byanagaragaye ko akunzwe ku rwego rwo hejuru, aho yagaragaye nk'umuyobozi ushimwa cyane n’abantu batandukanye.

Uwo muhango wabereye i Accra, witabiriwe n'abayobozi benshi b'ibihugu bitandukanye, barimo abayobozi b'ibihugu bya Afurika bagera kuri 20, aho bari bagiye gushyigikira Perezida Mahama mu gihe yarahiriraga kuba Perezida wa Ghana.

Ariko, Perezida Traoré yabaye nk'uwibye amashyi n'umwanya, aho byagaragaye ko yigaruriye imitima y’abitabiriye uwo muhango. Abenshi mu bitabiriye bavuze ko bashimishwa n’uburyo uyu muyobozi muto ariko w’umuhanga, yigaragaza muri politiki ya Afurika.

Traoré, ufite ububasha kuva muri Nzeri 2022 nyuma y'ihirikwa ry’ubutegetsi, yabaye ikirangirire mu buryo bugaragara mu rwego rwa politiki muri Afurika, cyane cyane kubera uburyo afata ibyemezo bikomeye.

Perezida Mahama, mu ijambo rye ry’ubwuzu, yashimiye Perezida Traoré by’umwihariko, ashimangira ko ubushuti hagati y’ibihugu byombi bukomeje gukura. Yagize ati: "Imibanire yacu na Burkina Faso izakomeza gukomera". Mahama yavuze ashimangira akamaro ko gukorera hamwe ku rwego rw’imipaka no guteza imbere umutekano mu karere.

Abayobozi bombi batanga icyizere mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi, aho hazashyirwaho imishinga izatuma habaho iterambere ry’ubukungu, ubufatanye mu by’umutekano, ndetse n’ubucuruzi hagati yabo.

Uko abitabiriye uyu muhango bashyigikiye Traoré, byagaragaje ko kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n'umurava mu kuzana umutekano muri Afurika muri rusange bye byongereye umubano hagati ya Ghana na Burkina Faso. Umubano benshi babona nk'ikintu cy'ingenzi mu iterambere rya Afurika y'Uburengerazuba.


Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré yishimiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND