Kigali

Amad Diallo yongereye amasezerano muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/01/2025 21:45
0


Umukinnyi w’ibumoso wa Manchester United, Amad Diallo, amaze igihe atangaza benshi kubera ubuhanga bwe mu kibuga. Uyu musore ukomoka muri Côte d’Ivoire yasinye amasezerano mashya azamugeza muri Kamena 2030, akemeza ko afite icyizere cyo kugera ku mateka akomeye muri iyi kipe.



Amasezerano ya mbere ya Diallo yagombaga kurangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko ikipe yari ifite amahitamo yo kumwongerera indi myaka ibiri ariko kubera iterambere rye rihambaye, Manchester United yahisemo kumuha amasezerano mashya arambye. 

Uyu mwaka w’imikino wonyine, Diallo amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 27, ibintu byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi hose.

Amad Diallo nyuma yo kongera amasezerano yagize ati: “Nishimiye cyane aya masezerano mashya. Nahuye n’ibihe byiza cyane muri iyi kipe, ariko nzi neza ko byinshi bitaraza. Mfite intego zikomeye kandi ndashaka gukora amateka muri Manchester United. Niteguye gutanga byose ngo nteze ishema abafana bacu.”

Amad Diallo yinjiye muri Manchester United muri Mutarama 2021 avuye muri Atalanta yo mu Butaliyani. Mu myaka ye ya mbere i Old Trafford, ntabwo yagaragaye cyane kuko yakinnye imikino icyenda gusa. 

Nyuma, yagiye ku ntizanyo muri Glasgow Rangers mu mwaka w’imikino wa 2021-22, aho yakinnye neza. Nyamara, byari mu ikipe ya Sunderland mu 2022-23 aho yigaragaje cyane, atsinda ibitego 14 mu mikino 42, bituma agaruka muri United afite icyizere gikomeye.

Nubwo yagize akabazo mu mikino ibanziriza shampiyona ya 2023-24, ibyo ntibyabujije uyu mukinnyi kugaruka mu kibuga atsinda ibitego by’ingenzi. Ku itariki ya 17 Werurwe 2024, Diallo yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 120 mu mukino wa FA Cup batsinze Liverpool ibitego 4-3 i Old Trafford. 

Nanone yatsinze igitego ku munota wa nyuma mu mukino batsinzemo Manchester City kuri Etihad Stadium mu Ukuboza, ndetse atsinda igitego cyo kunganya na Liverpool kuri Anfield mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Jason Wilcox, umuyobozi wa tekinike wa Manchester United, yagize ati: “Iterambere rya Amad Diallo rirashimishije cyane. Ubuhanga bwe, ubushobozi bwo gukina imyanya myinshi, hamwe n’umurava afite, bituma aba igice cy’ingenzi cy’ejo hazaza ha Manchester United.”

 

Amad Diallo yongereye amasezerano muri Man United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND