Nsanzimfura Keddy, umukinnyi ukina hagati mu kibuga ari mu nzira yo gusinyira AS Kigali nyuma yo kutagirana amasezerano na Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Keddy w’imyaka 22 yari yagarutse
mu Rwanda nyuma yo kuva muri Al-Qanah FC yo mu Misiri, aho yari yagiye gukina
mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’uko atabonye umwanya uhagije wo gukina.
Mu 2023, Keddy yasinyiye Al-Qanah FC nyuma yo kuva muri Marines FC, aho yari intizanyo ya APR FC, nyuma y’uko yavuye mu ikipe ya APR FC.
Icyakora, muri Kamena 2024, Keddy yatangajwe nk’umukinnyi wa Kiyovu Sports, ariko
ntibyashobotse gukomeza muri iyo kipe kubera ibihano bya FIFA byafatiwe
Urucaca.
Mu gihe Keddy atabashije gukinira Kiyovu Sports yagiye anakorana imyitozo na AS Kigali aho bivugwa ko ari hafi kuyisinyira amasezerano.
Uyu musore, wahereye mu bato ba Kiyovu Sports, akaba
yaragize ibihe byiza muri APR FC ndetse akaza kwerekeza muri Marines FC mbere
yo kugerageza amahirwe mu Misiri ari mu nzira yo kongera gukina mu Rwanda ariko muri AS Kigali.
AS Kigali, ikipe ikomeje gukusanya imbaraga zayo mu gice cya kabiri cya shampiyona, yasoje igice cya mbere iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 26, ikaba irushwa amanota 10 na Rayon Sports ya mbere.
Nsanzimfura Keddy uherutse gutangazwa muri Kiyovu ari hafi gusinyira AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO