Novak Djokovic, umukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Serbia, yatangaje inkuru ikomeye avuga ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi yatewe n’ibiryo yariye mu gihe yari afungiye muri hoteri i Melbourne mu 2022, ubwo habaga impaka zishingiye ku kuba atarikingije COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye na GQ, Djokovic yavuze ko nyuma yo kuva muri Australia yasuzumwe mu gihugu cye maze agasanga afite ikigero cyo hejuru cya plombu n’ibindi byuma biremereye mu mubiri.
Ati: "Nasobanukiwe ko
muri hoteri ya Melbourne nagaburiwe ibiryo byatumye umubiri wanjye wandura
cyane. Ibi ntabwo nigeze mbivuga mu ruhame mbere, ariko ibyo byuma biremereye
byari mu mubiri wanjye byari ku rwego rwo hejuru cyane.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 uzwiho
gucunga neza indyo ye, yavuze ko ibyo byamusigiye ibikomere bikomeye byo mu
mutwe. Ati: "Ubu ngubu, iyo ngeze
ku kibuga cy’indege cya Melbourne, numva umutima uhagaze, nkibuka ibihe
bikomeye nahuriyemo nabyo muri hoteri yari icumbikiye abasaba ubuhungiro."
Ibibazo bya Djokovic muri Australia
byatangiye ubwo yangaga gukingirwa COVID-19, bikaba byaratumye visa ye
isubikwa. Icyo gihe, yamaze iminsi afungiwe muri hoteri y’abashaka ubuhungiro,
aho yaje no gusubizwa iwabo nyuma y'urubanza rwateje impaka mu isi yose.
Nubwo Minisiteri y’umutekano muri
Australia yanze kugira icyo ivuga kuri ibyo birego kubera impamvu z’ubuzima
bwite bw’umuntu, Djokovic yavuze ko ibyamubayeho bidashobora kwibagirana mu
buzima bwe.
Uyu mukinnyi uzwiho kuba amaze
kwegukana ibikombe bikomeye 24 mu mateka ya Tennis, yiteguye kongera guhatana
mu irushanwa rya Australian Open ritangira mu cyumweru gitaha, aho ashaka
kongera umubare w'ibihembo bye bikomeye bikagera kuri 25.
Abakunzi ba Tennis bategereje kureba niba Djokovic azashobora kwitwara neza nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo muri Australia, ndetse niba azongera gutwara igikombe mu gihugu cyamusigiye amateka y'ibibazo.
Novac Djokovic yasobanuye ko yarogewe mu biryo aza gusangwa ibyuma mu mubiri
TANGA IGITECYEREZO