Kigali

Mamadou Sy wa APR FC mu nzira zo kwerekeza mu ikipe nshya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/01/2025 9:33
0


Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Mamadou Sy ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe nshya ya GFK Tikvesh ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Macedonia.



Nk'uko ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cyitwa Exclusive Sports cyabitangaje ibiganiro hagati y'amakipe yombi byarangiye ndetse uyu mukinnyi azagenda muri iki kwezi kwa Mbere.

Mamadou Sy usanzwe ikinira ikipe y'igihugu ya Maurtania yageze mu ikipe ya APR FC mu mpeshyi y'umwaka ushize aho yari avuye muri Nouakchott King y'iwabo.

Kuva uyu mukinnyi yagera mu ikipe y'Ingabo z'igihugu ntabwo byigeze bimukundira bijyanye n'ibyo yari yitezweho dore ko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 2 gusa muri shampiyona.

Aya makuru aje nyuma yuko byari byavuzwe ko n'ubundi uyu mukinnyi yasabye gutandukana na APR FC bijyanye nuko yavugaga ko atabona umwanya uhagije wo gukina.

GFK Tikvesh ishaka Mamadou Sy isanzwe ikina muri Shampiyona ya Macedonia aho kuri ubu iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND