Kigali

Ibintu bitanu umugore utwite agomba kwirinda kugira ngo abungabunge ubuzima bwe n'ubw'umwana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/01/2025 9:37
0


Iyo umugore atwite, ni igihe gikomeye cy’impinduka z'umubiri, amarangamutima n’imisemburo mu mubiri. Umugore utwite agomba kwitabwaho kandi cyane. Ubushakashatsi bugaragaza ibintu umugore utwite agomba kwirinda kugira ngo yirinde impanuka cyangwa ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bwe ndetse n'ubw'uwo atwite.



Dore ibintu bitanu umugore utwite agomba kwirinda:

1. Kunywa itabi no guhumeka umwuka w'itabi (second hand smoke), kunywa itabi mu gihe utwite ni kimwe mu bintu byangiza umwana mu buryo bukomeye ndetse bikaba byatera ibibazo nko kubyara umwana utagejeje igihe cyangwa afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ufite ibiro bike cyane, ndetse n’ibibazo by'imikurire y'umwana. 

Nicotine ndetse n’ibintu bibi byo mu mwotsi w’itabi bishobora kubangamira imiyoboro y’amaraso y’umubyeyi, bigatuma umwana adahabwa intungamubiri n’umwuka uhagije. By’umwihariko, guhumeka umwuka w'itabi (secondhand smoke) nabyo bishobora kwangiza umwana mu buryo bukomeye, kuko byangiza inzira y’umwuka.


2. Kunywa inzoga (Alkoholo), nta kigero cya alkoholo cyemewe ku mugore utwite. Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga mu gihe utwite bishobora gutera indwara yitwa "Fetal Alcohol Spectrum Disorders" (FASDs), ishobora gutera ibibazo by’imikurire ku mubiri n'ubwonko by'umwana. 

Inyigo yasohotse muri Journal of the American Medical Association yagaragaje ko kunywa inzoga utwite n'ubwo wanywa ku rugero ruto rushoboka, bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’ubwonko bw’umwana, bikaba byatuma avukana bibazo bigaragara ku mubiri n'ubwonko.


3. Ibiryo bimwe na bimwe, abagore batwite bagirwa inama yo kwirinda kurya ibiryo bidahiye neza cyangwa bibisi, nk'inyama, amagi, ndetse n'ibiribwa byo mu mazi nka za shimu, kuko bishobora gutwara udukoko cyangwa imyanda ya Listeria, Toxoplasmosis cyangwa Salmonella. Ibi bishobora gutera ibibazo bikomeye nko gukuramo inda, kubyara umwana utageze cyangwa ibibazo mu mikurire y'umwana. 

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) kibuza kandi kunywa amata cyangwa ibindi bikomoka ku matungo bidashuhije ku rugero ruteganywa kugira ngo hicwe udukoko na bagiteri, ndetse no kurya amafi afite mercury nyinshi, nka shark cyangwa swordfish, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku mikurire y’ubwonko bw’umwana.


4. Kunywa icyayi n'ikawa byinshi (Caffeine), kunywa caffeine nyinshi mu gihe utwite bishobora gutera ibyago by’uko umwana yavuka atarageza igihe, cyangwa akagira ibiro bike. Umuryango w’Abaganga b’Ababyeyi n'Abana (ACOG) usaba ko caffeine itarenza 200mg ku munsi, ni ukuvuga nk’agakombe kamwe k’icyayi cyangwa ikawa. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa caffeine nyinshi bishobora kubangamira imikurire y'urusoro, bikagira ingaruka ku mikurire y’ibice bitandukanye by’umubiri w’umwana.


5. Hot Tubs na Sauna (ubushyuhe bwinshi), nubwo kogera muri hot tub cyangwa sauna bishobora kuba byiza, gushyira umubiri w'umugore utwite mu bushyuhe bukabije bishobora gutera izindi ngaruka. 

Ubushakashatsi bwakozwe muri American Journal of Obstetrics and Gynecology bwerekanye ko ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ku muntu utwite mu mezi ya mbere, bushobora kuzana ibibazo ku bwonko bw’umwana n’ibindi bibazo bishobora kudindiza imikurire ye. Ni ngombwa ko abagore batwite birinda gukoresha hot tubs, sauna, ndetse no koga amazi ashyushye cyane kugira ngo barinde ubuzima bw'abo batwite.


Iyo umuntu atwite, kiba ari gihe cyiza cyo kwita ku buzima bwe n'ubw'umwana, kandi kwirinda ibintu bishobora kubangamira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ni ingenzi kugira ngo azabyare umwana muzima kandi abyare nta ngorane ahuye na zo.

Abagore batwite bagirwa inama yo kugisha inama abaganga bakabaha amakuru akwiye n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umubiri. Kubahiriza amabwiriza y’ubuzima bifasha kubyara umwana ufite ubuzima bwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND