Kigali

Umugore yakomeretse bikomeye nyuma yo guca mu cyuma cya MRI yambaye "Sex toy"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/01/2025 16:38
0


Umugore yanyujijwe mu cyuma cya "MRI” [Marginetic Resonance Imaging] yambaye igikoresho bakoresha mu kwikinisha, imbaraga rukuruzi za MRI ziragikurura kinjira mu mubiri kimutera ibibazo bikomeye mu mubiri.



Umugore yanyuze mu cyuma cyifashishwa mu gusuzuma indwara (MRI)  yambaye ”sex toy”, arakomereka cyane bitewe n’imbaraga rukuruzi za MRI zakuruye icyo gikoresho cyari gifite igice gikozwe mu cyuma.

Uyu mugore yari yaguze sex toy avuga ko 100% ikozwe muri silicone ariko ntiyamenye ko hari igice gikozwe mu cyuma  mo imbere. Iki cyuma cyagiye gikururwa n’imbaraga rukuruzi za MRI, bituma cyinjira mu mubiri vuba cyane, kivuye kuri "rectum" kigera mu gituza ndetse kinateza ibibazo bikomeye mu myanya y’imbere mu mubiri. 

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo iki gikorwa cyateje ikibazo gikomeye, aho icyo cyuma cyateje ibikomere bikomeye bishobora no kuba byarahungabanyije imyanya y’umubiri nk’imijyana y’amaraso n’ imyakura.  

Prof. Taylor yibukije ko abantu bagomba kwirinda gushyira ibikoresho bakoresha bikinisha cyangwa n’ibindi bikoresho  mu mubiri mbere yo kujya muri MRI, kuko bishobora gutera ibibazo bikomeye 

Yagize ati: "Ibikoresho bya MRI bigira imbaraga zikomeye za rukuruzi, kandi abakozi bo kwa muganga bagomba kubanza kugenzura ko nta kintu cy’icyuma kiri ku mubiri w’umurwayi kugira ngo birinde ingaruka bishobora guteza." 

Yashishikarije abantu gukurikiza amabwiriza y’abaganga mu gihe bitegura ibizamini bya MRI, kuko kutabyubahiriza bishobora gutuma habaho ingorane zikomeye mu kuvura no gutinda kubona ibisubizo.




Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND