Kabone nubwo mu Isi huzuyemo ibibazo byinshi birimo inzara, ubukene, agahinda n'ibindi byinshi, abahanga mu by'imitekerereze bemeza ko bishoboka ko umuntu yamara ubuzima bwose atekereza neza, ibyatuma Isi iba nziza kurushaho.
Imibare ituruka mu bushakashatsi bugenda bukorwa n'abahanga batandukanye yerekana ko abantu benshi barwaye indwara y'agahinda gakabije kubera ibibazo binyuranye byugarije imiryango yabo, bibugarije ku giti cyabo, ndetse n'ibirebana n'imibereho ya buri munsi.
Bumwe muri ubwo bushakashatsi ni ubwakozwe
n’inzobere mu by’imitekerereze bwagiye ahagaragara mu mpera z'umwaka ushize, bwerekanye ko urubyiruko 43,3%
rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, rwugarijwe n’agahinda gakabije
n’izindi ndwara zijyanye n’imitekerereze.
Ubwo bushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango Aegis Trust Rwanda, bwari bugamije gusuzuma ingaruka urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga ruhura na zo.
Ni ubushakashatsi bwamaze
amezi atanu (kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Mutarama 2024) bwakorewe ku
bantu 106 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 30 bo mu Karere ka
Nyarugenge na Huye.
Bwerekanye ko uretse uru
rubyiruko rwugarijwe n’agahinda gakabije, hari urundi 37,7% rufite indwara
y’ubwoba.
Raporo y’ubu
bushakashatsi igaragaza ko na none, urubyiruko 33,8% mu rwaganiriye n’inzobere
mu by’imitekerereze, rufite ikibazo cy’umujagararo w’ubwonko (stress), naho
26,4% rwo rufite ikibazo cyo kwigunga.
Mu byagaragajwe
nk’ibitera izi ndwara z’imitekerereze ku bakoresha imbuga nkoranyambaga harimo
kutabasha kwakira ibitekerezo bibi byatanzwe nko ku mafoto y’abantu, bigatuma
ubibwiwe yitakariza icyizere cyangwa akagira indi mitekerereze mibi.
Si ubu bushakashatsi bwakozwe gusa, ariko bwose buhuriza ku kuba imibare ikomeje kwiyongera, kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu n'Isi muri rusange.
Abagize umuryango witwa Positive Thinkers, ni bamwe mu biyemeje guhagurukira iki kibazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kurinda abantu gutekereza nabi, aho babafasha kongera imitekerereze myiza ikarusha imbaraga imitekerereze mibi.
Uyu muryango washinzwe mu 2017 ukaba ugizwe n'abanyamuryango 171, wemeza ko icyo abantu bakeneye kuruta ibindi ari ukubona ababatega amatwi bakabaganiriza ibibazo byabo kugira ngo baruhuke imitima, ari nacyo bibandaho umunsi ku wundi.
Ucyeye Emelyse, ni umwe mu bagize uyu muryango wemeza ko bishoboka ko umuntu amara ubuzima bwe bwose atekereza neza bitewe n'uko yabyiyemeje.
Ati: "Yego birashoboka ariko biterwa n'ukwiyemeza k'umuntu. Ikintu cyose umuntu abasha kugeraho, abanza kugira intego ndetse no kwiyemeza bizamugeza ku mahitamo azahindura ubuzima bwe bwose. Bajya bavuga ngo mbwira inshuti mugendana nkubwire uwo ari we. Iyo ugendanye n'abatekereza neza utekereza neza."
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Postive Thinkers Family akaba ari na we wayishinze, Muganwa Assumpta we avuga ko bafasha abantu kwigiramo ubushobozi bwo gutsinda ibitekerezo bibi.
Ati: "Ni urugendo ruhoraho, ni ukwiga, ni ukubishakisha, ni ukubimenya, ubundi ukabigenderamo."
Mu bo bafasha kuganiriza, harimo n'urubyiruko bigaragara ko ruri kwibasirwa n'agahinda gakabije ndetse n'ibibazo byo mu mutwe muri iki gihe, bafatanije na za Minisiteri ndetse n'ibigo binyuranye bifite aho bihurira n'imitekerereze ya muntu.
Muganwa yakomeje agira ati: "Umuntu wese utekereza akeneye ko imitekerereze ye iba myiza kugira ngo niba hari ikibazo ubone uko ukivamo. Niba ari ntacyo ubone ukuntu ugikumira."
Mu bikorwa bagira, harimo guhuza abantu mu biganiro bigamije kubafasha kwimakaza imitekerereze myiza, gusura mu ngo abakeneye kuganirizwa cyane barimo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihebye n'abandi, bakabafasha kongera kugira icyizere cy'ubuzima.
Abagize uyu muryango bahamya ko bo bibanda ku kurinda abantu gutekereza nabi kubaganisha gukora ibibi, aho gufasha cyane abamaze kurenga icyo cyiciro.
Iyi ni nayo mpamvu biyemeje gutangira umwaka wa 2025 bategura igikorwa kizahuriza ababyifuza bose kuri Solace Minisitries Kacyiru kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama, aho abazitabira bazaganirizwa n'abarimo Hon. Dr. Frank Habineza ku nsanganyamatsiko ivuga ngo 'Imbaraga z'imitekerereze myiza.'
Umuryango wa Postive Thinkers wiyemeje kurandura imitekerereze mibi mu Banyarwanda
TANGA IGITECYEREZO