Mu gihe 2024 imaze iminsi mike irangiye, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) ryafashe umwanya wo gusuzuma ibyagezweho n'ibibazo by'ubuzima byabaye . Aho yaranzwe n'intambwe zikomeye zatewe mu buvuzi , ariko habaye n'ibibazo by’ubuzima ndetse bigikomeje.
Kimwe mu byagezweho bikomeye mu 2024 ni ukugera ku byiza byinshi n’ibikorwa bikomeye mu guhangana n’indwara z’ibyorezo. Uyu mwaka, ibihugu byinshi byageze ku ntego zikomeye mu rugamba rwo kurwanya indwara z’ibyorezo.
Bimwe mu bihugu byashoboye kurandura indwara zikunda kwibasira abaturage bugarijwe n'ubukene (neglected tropical diseases), iki ni igikorwa gikomeye mu buzima bw'abatuye Isi. Muri uyu mwaka, ibihugu bimwe byageze ku rwego rwo kuba nta malariya ibirangwamo, ibindi bikaba byarateye untambwe ikomeye mu kurwanya ikwirakwira ry'indwara zandura. Indi ntambwe ikomeye ni ukugabanuka kw'umubare w'ababyeyi banduza abana babo Virusi itera Sida mu gihe cyo kubyara.
Intambara yo kurwanya ikoreshwa ry’itabi ryageze ku ntera nziza mu myaka 20 ishize. WHO/OMS ivuga ko ikoreshwa ry’itabi ku Isi ryagabanutse kuva mu 2000, aho umuturage umwe muri batatu yanywaga itabi, kugera mu 2022, aho noneho umuturage umwe muri batanu ari we wantwaga itabi. Ariko kandi, habonetse ibibazo bibangamiye ubuzima, aho mu bihugu byinshi abana bafite imyaka 13 kugeza kuri 15 bakomeje gukoresha itabi n’ibiyobyabwenge bikaba biteye impungenge.
Intambwe ikomeye yatewe, mu buzima bw'Isi ni igabanuka ry'imibare y’abapfa bazize imyuzure no kurohama, aho byagabanutseho 38% kuva mu 2000. Ibi byerekana ko gahunda zo gukangurira abantu no gushyiraho ingamba z'umutekano, kugira ngo hakumirwe impfu ziturutse zatanze umusaruro ufatika.
Nyuma y'ibyo, Isi iracyahangana n’ikibazo cy’indwara z’iterwa n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, zizwiho kuba nyinshi kandi zifite ubukana bukabije, izi ndwara rero zikaba zihangayikishije, kuko zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw'abatuye isi ndetse zihitana abatari bake.
Abantu barenga umwe muri batatu bafite ibibazo bitandukanye by'umutwe, nk'umutwe udakira, indwara ya Stroke n’izindi. Gukemura ibi bibazo bisaba kongera ubushobozi n'ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe, bikaba bizakomeza guhabwa umwanya ukomeye mu myaka iri imbere ndetse hazafatwa ingamba zikomeye.
Mu 2024, hagiye haboneka ibibazo bikomeye mu bihugu bitandukanye by'Isi, aho imiti isanzwe izwi nka antibiotics yagiye inanirwa kuvura indwara yari isanzwe ivura, aho abayobozi bose ku rwego rw'Isi biyemeje guhangana n'iki kibazo cy'impfu ziterwa no kunanirwa kuvura kw'imiti imwe n'imwe ku kigero cya 10% kugeza mu 2030.
Mu mwaka wose, WHO yakoze ibikorwa byo gutabara no kugabanya ingorane z’ubuzima, nko muri Gaza, Sudani ndetse no kurwanya icyorezo cya Mpox, mu rwego rwo gukumira ibibazo by’ubuzima. Hafatwaga ingamba zigamije guhangana n'ibyo bibazo.
Nubwo 2024 wabaye umwaka wo kubaka ikinyuranyo cy'ubuzima bwiza, ibibazo byakomeje kwiyongera. Abagize umuryango wa OMS bazakomeza kurwanya indwara, gufasha abantu ndetse no gusigasira ibikorwa bigamije kurinda abantu no gukumira intambara n'indwara z'ibyorezo.
Icyerekezo cya 2025, gitanga icyizere cyo gutera intambwe ikomeye, ariko na none hitawe ku bibazo isi ihura nabyo, bityo rero hakenewe gushyira hamwe, guhanga udushya no gushyira mu bikorwa icyerekezo cyo kurinda ubuzima bw'abantu, hakurikizwa ingamba z'ubuzima zifatwa mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO