James Woods, icyamamare muri filime ya “Hercules” yo mu 1997, yashyize hanze amashusho ateye ubwoba y'inkongi y’umuriro iri kwegera urugo rwe, yandika agira ati: "Ndi mu rugo niteguye guhunga."
Abaturage barenga 30,000 bavuye
mu ngo zabo muri Los Angeles kubera inkongi y’umuriro ikaze yiswe Palisades
yatangiye ku wa Kabiri. Uyu muriro umaze gutwika hegitari zirenga 3,000 nubwo zishobora
gukomeza kwiyongera, wageze mu duce duturanye twa Malibu na Santa Monica,
ahatuye ibyamamare nka Ben Affleck na Tom Hanks.
Abashinzwe kuzimya inkongi barimo kurwana no guhagarika iyo ngongi irimo gukwirakwizwa n’umuyaga ukaze wa “Santa Ana”, ukomeje kongera ubukana bw’umuriro. Indege kabuhariwe zifashishwa mukuzimya birimo kugorana gukoreshwa kubera ingufu z’umuyaga, bikaba byatumye bakoresha imodoka n’imashini nini aho imodoka mumihanda yaho zahagaritswe murwego rwo kutabangamira ubutabazi.
Ibiti n’ibihuru byamaze kwaka ku buryo umuriro wageze no ku nyubako z'abaturage n’inzu ndangamurage ya Getty Villa, nubwo ibikoresho byayo n'abahakorera bakomeje kwitabwaho ndetse hanakomeje kurindwa. Amasomo yarahagaritswe mu gihe abaturage bakomeje guhunga, abandi barasaba ubufasha bwo gusubira mu ngo zabo gutabara ababo n’amatungo.
Meya wa Los Angeles, Karen Bass, yashyizeho itangazo ryihutirwa, naho Guverineri Gavin Newsom yasuye uduce twibasiwe n’inkongi abantu bari mu bice bya Pacific Palisades basabwe guhunga mu rwego rwo gufasha abarimo gukora ubutabazi nk'uko tubicyesha The Sun.
Inkongi zikomeye zagaragaye no mu bindi bice bya Los Angeles, birimo Altadena, Pasadena, na Sylmar. Inzego zishinzwe iperereza ziracyasuzuma icyateye inkongi ya Palisades, bikekwa ko yaba yarakomotse ku mashyamba yumye bitewe n'ubushyuhe bw’umuyaga uva mu nyanja byahura n’ibyatsi biba byarumye bigateza inkongi hakanakekwa n’ibikoresho bikwirakwiza umuriro bishobora kuba byarashwanyutse.
Benshi bakutse imitima kubeera inkongi y'umuriro yibasiye Los Angele
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO