Kigali

NKORE IKI?: Umukunzi wanjye yakundanye n’undi muntu mu kazi birangira aryamanye nawe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/01/2025 20:15
0


Umugabo w’imyaka 27 afite ikibazo cy’uko umukunzi we yaryamanye na mugenzi we bakorana ku kazi none umugabo ntazi niba akomeza kubana nawe kandi umukunzi we akorana na mugenzi we ku kazi akaba afite impungenge y'uko byakomeza.



“Ndi umugabo w’imyaka 27, naho umukunzi wanjye afite imyaka 23. Ku munsi wakurikiye ibirori bya Noheli, yagarutse mu rugo ku manywa asa nabi, asa nk’utaraye asinziriye neza ubanza yari avuye muri Hoteri. Yambwiye ko yaryamanye na mugenzi we w’imyaka 25 bakorana,  yahise yijyana mu bwogero nk’aho nta cyabaye.  

Uwo mugenzi we yahoraga amuvuga cyane, kandi ni we wamufashije ubwo yatangiraga akazi gashya hano i Londres mu rwego rwo kumumenyereza. Twimukiye hano kubera ko nabonye umwanya mwiza mu kazi kanjye nk’umuyobozi w’ubucuruzi muri sosiyete ikora software. We yamaze igihe kinini nta kazi afite, ariko ubu ari mu myitozo yo kuba umuforomokazi mu bitaro byigenga. 

Njye nabashije kugura inzu yacu kubera amafaranga narazwe n’ababyeyi banjye. Nishyura ibyinshi mu byo dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, we agura gusa ibiribwa [move on fiancee cheated colleague works do]. Avuga ko yicuza ibyo yakoze kandi ko uwo muntu nta kindi bakirimo gupanga, ibyabaye byarangiriye aho, ariko biragoye ko nakwizera ibyo arimo kumbwira kuko akomeza kumubona buri munsi mu kazi. 

Nshidikanya niba ankunda by’ukuri cyangwa niba ambona nk’umuntu utuma ubuzima bwe buba bworoshye kubera amafaranga. Ibi byose birambabaza cyane kandi birankomerera.” 

Inama z'abahanga mu mibanire: Birumvikana ko kuba ukomeza kubona uwo mugenzi we bikubabaza kandi bikongera kuguhangayikisha. Niba utekereza kumuha andi mahirwe, muganirize neza, umubwire ko ushaka gukomeza urukundo rwanyu, ariko na we agomba kugaragaza ubushake bwo kugarura icyizere wamutakarije.  

Ariko niba ubona ibindi bimenyetso byo kuguca inyuma, witegure kwakira ko urukundo rwanyu rushobora kuba rwararangiye, ni ugushaka uko wakomeza ubuzima bwawe  wenyine.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND