Tylee na Nick Waters, bashakanye bamaze imyaka itatu babana muri Utah, batangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhishura ko basanze ari ababyara. Aba bombi bashyize hanze iyi nkuru isekeje ku rubuga rwa TikTok mu mashusho yagiye ahagaragara akaba amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 5.7.
Bagize bati“Tumaze imyaka itatu dushakanye, kandi twamenye ko turi abavandimwe”.Ni ubutumwa bwagaragaye mu mashusho yabo maze buherekejwe n’amagambo yo kwicuza agira ati: “Nifuzaga ko byaba ari urwenya.”
Iyi nkuru yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi, bituma bagira byinshi babivugaho. Umwe yagize ati: “Narumiwe pe,” mu gihe undi yibazaga ati: “Ese ntimukora ibirori byo guhuriza hamwe imiryango?”
Ikirenze ibyo, hari abandi bagaragaje ko nabo bahuye n’ikibazo nk’iki. Umwe mu bakoresha urubuga rwa TikTok yatanze ubuhamya ati: “Byatubayeho natwe tumaze imyaka itatu dushakanye, dufite umwana umwe, hanyuma dusanga turi abavandimwe ba gatanu twavanze amaraso''.
Mu mashusho akurikira, Tylee na Nick bashimangiye ko badateze gutandukana, nubwo basanze bafite isano ya hafi. Berekanye ko bemera gukomeza urukundo rwabo binyuze mu ndirimbo ifite amagambo avugango “Yego.”
Byongeye kandi, aba bombi bavuze ko basangiye itariki y’amavuko ndetse kenshi abantu bababonye bababwira ko basa.
Nubwo batatangaje neza isano bafitanye, inkuru yabo yatumye bongera kugaruka ku bibazo byo gusuzuma inkomoko binyuze mw’ ikoranabuhanga ry'Uturemangingo-ndagasano(DNA) .
Iyi nkuru irerekana uko urukundo rushobora gukomera, nubwo ruhura n’ibigeragezo bidasanzwe.
TANGA IGITECYEREZO