Kigali

Kuki impeta y'abashakanye yambarwa mu rutoki rwa 4 mu kiganza cy'ibumoso? Inkomoko yabyo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/01/2025 9:12
0


Impeta y'abashakanye ifatwa nk'ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka kuva kera hose, ariko se kuki abashakanye bambarira impeta ku rutoki rwa kane ku kiganza cy'imoso? Ibi byaturutse ku mateka akomeye, ndetse bifite n'ubusobanuro bwimbitse.



Dore impamvu mu mico itandukanye, abashakanye bambara impeta y'urukundo ku rutoki rwa kane rw'ibumoso:

Imyizerere ya kera y'uko urwo rutoki rufite imitsi yitwa 'imitsi y'urukundo': Ibi bituruka ku myizerere y'Abaromani bo mu bihe bya kera, bavuga ko urutoki rwa kane rw'ibumoso, ruba rufite imitsi yihariye igera ku mutima. 

Iyi mitsi, yitwa imitsi y'urukundo (vena amoris), yatekerezwaga nk’ikimenyetso cy’ubusabane no gushyira hamwe hagati y’umugabo n’umugore. Nubwo siyansi ya none itaremeza ko iyi mitsi ihari, igitekerezo cyo kubika urukundo "hafi y’umutima" cyakomeje kumvikana mu mateka.

Ni umuco w'i Burayi: Umuco wo kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw'ibumoso, ufite inkomoko mu mateka y’Uburayi, cyane cyane mu gihugu cy’Abaromani. Abageni bo muri Roma bambaraga impeta nk’ikimenyetso cyerekana ko bashyingiwe, kandi byari bimenyerewe ko impeta yambarwa ku rutoki rwa kane rw'ibumoso mu migenzo yabo gakondo. 

Uyu muco waje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ndetse uhabwa agaciro mu bihugu byinshi by’i Burayi no muri Amerika, nyuma rero waje no kugera muri Afurika.

Ubusobanuro bwihariye bw'ikiganza cy'imoso: Ikiganza cy’imoso gifite ubusobanuro bwihariye. Mu mico myinshi, igice cy'ibumoso gifatwa nk'igice cy'ibyiyumviro, urukundo, n'amarangamutima, mu gihe ukuboko kw’iburyo kwafatwaga nk'ukugomba gukora imirimo isaba imbaraga. 

Bityo, kwambara impeta y’abashakanye ku kiganza cy'imoso ni ikimenyetso cy’ubusabane bw’amarangamutima, aho impeta ishyirwa ku kiganza gifite aho gihurira n’ibyiyumviro n’urukundo by'umuntu.

Itetambere ryagiye rirushaho kwiyongera: Nk'uko imico y’abantu yakomeje gutera imbere ndetse ikwirakwira hose ku isi, umuco wo kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw'ibumoso na wo wakwirakwiye ku isi hose. 

Uyu muco usigaye wemewe ku rwego rw’isi, ukaba warakomeje guhabwa agaciro kuko wumvikana nk'ikimenyetso cy’ubudahemuka ku muryango n’urukundo. Uyu muco wihariye ukomeza kuba igishushanyo gihoraho kigaragaza isezerano ryo kubana mu rukundo.

Kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw’ibumoso bifite n’ibindi bisobanuro, ku bantu benshi, ikiganza cy'imoso ntabwo gikoreshwa cyane, bituma impeta itangirika cyangwa ngo ibangamire ibikorwa bya buri munsi. 

Byongeye kandi, impeta yambarwa ku rutoki rwa kane, kuko rudakunze kugira byinshi rukora. Akenshi usanga intoki eshatu za mbere, ari zo zikunze gukora cyane, bituma rero impeta itabangamira umuntu mu mirimo.

N'ubwo umuco wo kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw'ibumoso, wagiye utera imbere uturutse mu bihugu bitandukanye, igisobanuro cyabyo usanga ahanini cyumvikana, ushingiye ku bitekerezo by’aba kera, ku mateka y’imico, cyangwa ku nyungu zisanzwe. Uyu muco ukomeza kuba ikimenyetso cy'urukundo kidashobora gusimburwa, ndetse kikaba nk'ikimenyetso cy'ubudahemuka, n’ubusabane hagati y’abashakanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND