Kigali

Uganda: Yatawe muri yombi ashinjwa guta uruhinja mu musarani

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/01/2025 16:26
0


Polisi ya Uganda mu gace ka Kawempe yataye muri yombi umukozi wo mu rugo, Moreen Ainembabazi, ukekwaho guta umwana we w'uruhinja mu musarani.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Spy Reports, ivuga ko ibi byabaye ejo tariki ya 6 Mutarama 2025, mu mudugudu wa Nansana East, mu Karere ka Wakiso. Nk’uko amakuru yatangajwe n’Ikigo cya Polisi (Uganda Police Fire Directorate).

Oluka Jude, usanzwe ari umukozi wa Polisi mu kigo cya Nansana Fire Station, yavugaga ko umwana yatawe mu bwiherero, ndetse ko hakenewe byihuse by’ubutabazi kugira ngo uwo  akorerwe ubutabazi atarashiramo umwuka.

Nyuma yo kugera aho icyaha cyabereye, abashinzwe ubutabazi bumvishe umwana aririra mu musarani. Bahise batangira ibikorwa byo kumukuramo dore ko yari mu ntera ya metero 16.

Umwana w’umuhungu yabashije gukurwamo neza, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kawempe Referral kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukenewe. 

Nyuma yo gutabara umwana, Moreen Ainembabazi, umukozi w’urugo usanzwe akora aho, yafashwe n’inzego z’umutekano.Ubu ari mu maboko ya Polisi mu gihe hagikomeje iperereza rigamije kumenya, uko byagenze n’impamvu zishobora kuba zateye uyu mukozi gukora iki gikorwa cy'ubunyamaswa.

Polisi yijeje abaturage ko iperereza rizakorwa neza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'iki gikorwa, kandi uwakoze ibi azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.Kugeza ubu, umwana ameze neza kandi akomeje gufashwa n’abaganga ku bitaro.

Ibi ubwoba n'impagarara muri Uganda, aho abaturage bibaza impamvu yaba yateye uyu mukozi wo murugo gutinyuka kujugunya umwana yibyariye muusarani, aho bakeka ko byaba byatewe n'ihungabana cyangwa ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

Ku bw'ibyo bakaba basaba ko hashyirwaho gahunda zo kuganiriza abagore batwite, ndetse n'abajya gukingiza abana mu bitaro, hagamijwe kubigisha inshingano zabo nk'ababyeyi no kubigisha ku ihohoterwa rikorerwa abana.

Umwana yakuwe mu musarani ari muzima 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND