Indirimbo ya Harmonize "Ujana" yatumye abanyamakuri ba Radiyo yitwa "EastAfricaRadio" mu kiganiro Pilika Pilika batanga ubutumwa bashingiye ku magambo yaririmbwe n'uyu muhanzi cyane cyane "Ujana ukoje?".
M urwego rw’umuziki, hari indirimbo Harmonize yigeze kuririmba isa nk'ibaza, aho yavugaga uburyo ubuzima bw'urubyiruko bugirwa n’ibintu byinshi bishobora kugora umuntu.
Iyi ngingo yatangijwe na Harmonize ituma benshi bibaza kuri icyo kimenyetso gikomeye cy’ubuzima bw’urubyiruko harimo n'abanyamakuri ba "EastAfricaRadio", kuko avuga ko iyo umuntu agerageje kubika amafaranga ye, ibintu byinshi nka shisha, inzoga n'abagore bishobora kuyangiza.
Aba banyamakuri ndetse n'uyu muhanzi bashimangira ko abakiri bato bashobora gukira ibibazo by'ubuzima bwo kubyiruka iyo ababyeyi babahaye imyumvire myiza, bakabashyiramo imizi ituma bibona neza muri rusange kandi bakirinda ibyabatera gusubira inyuma mu buzima.
Muri iki gihe, isi ihora ihinduka kandi ibibazo by'abakiri bato byiyongera uko iminsi igenda. Umwuka w’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ndetse n’ibikorwa bitari byiza bigira ingaruka mbi mu muryango ndetse no mu buzima bw’umuntu. Kuri bamwe mu rubyiruko, ibi bintu bihindura ubuzima bwabo, kandi ku bandi, ibyo bibazo birahura na bo mu nzira zitandukanye.
Ababyeyi n'abarezi bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu guha abana babo ubumenyi, kubatoza imyitwarire myiza, n'uburyo bwiza bwo kwirinda ibishuko. Gukora ubukangurambaga ku buryo abakiri bato bashobora kwirinda guhinduka abagize amakosa menshi ni ingenzi mu kubafasha gutera imbere.
Ubundi, ikibazo ntikiri mu gutunga ibintu byiza, ahubwo kiri mu buryo bwo guhitamo neza, kugira imyitwarire myiza ndetse no kumenya aho ukeneye gushyira imbaraga. Umwa mu banyamakuru yakomeje kugira inama ababyeyi bagenzi be ko icy'ingenzi ari ugukurikirana umwana wawe akiri muto kugira ngo natangira gukura azajye yifatira umwanzuro ukwiye.
Harmonize ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba
TANGA IGITECYEREZO