Abahanzi Tuyishime Joshua [Jay Polly] ndetse na Yvan Buravan bahawe icyubahiro mu gitaramo “The New Year’s Groove and Album Lunch” cy’umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.
Luckman Nzeyimana watangije iki gitaramo cya The Ben kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, ku isaha ya saa moya z’umugoroba, yasabye ko hacurangwa indirimbo “VIP” Buravan yakoranye na Ish Kevin, ndetse anasaba ko haririmbwa indirimbo “Ku musenyi” y’umuraperi Jay Polly, mu rwego rwo kubunamira, no kubaha icyubahiro ku bw’uruhare bagize ku muziki w’u Rwanda.
No mu gitaramo hagati, ubwo abagize Tuff Gang basangaga The Ben ku rubyiniro, baririmbye indirimbo ‘Kwicuma’, hagaragazwa amafoto ya Jay Polly yafashwe mu bihe bitandukanye, ni igikorwa bakoze mu rwego rwo kunamira uyu muraperi.
Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.
Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi b'injyana ya Hiphop dore ko yafatwaga nk'Umwami wayo mu Rwanda ndetse nawe ubwe yajyaga yiyita Kabaka bisobanuye Umwami.
Yari umwanditsi w'umuhanga cyane byagera mu miraperi ye bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n'icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly ndetse yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo 'Ku musenyi'.
Nyuma y'uko Jay Polly yitabye Imana, benshi bamuvuzeho amagambo agaragaza akababaro batewe n'urupfu rwe rutunguranye banasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo umuryango we ndetse bwaje gushyirwaho.
Jay Polly mu gihe cyo kumushyingura habaye ibidasanzwe ku bafana be batiyumvishaga ko koko Jay Polly yitabye Imana, kuko guhera aho yari atuye bajya kumusezeraho bwanyuma ndetse naho yashyinguwe i Rusororo abantu bageze naho bananira inzego z’umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.
Urupfu rwa Yvan Burav rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru ndetse n’abasheshe akanguhe bamenye ndetse bakunda uyu muhanzi wasabanaga mu buryo bukomeye akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.
Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.
Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo mu njyana ya gakondo.
Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitaba Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).
Azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.
Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw'agaciro ku wa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n'ibindi byaranze ubuzima bwe.
Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk’intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.
Jay Polly yunamiwe ku bw'uruhare yagize mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda
Yvan Buravan yahawe icyubahiro muri iki gitaramo cya The Ben
TANGA IGITECYEREZO