Mu bihe bitandukanye, Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yakunze kumvikanisha ko azirikana cyane ubuzima bwa mwishywa we Shema Mico Gibrill uzwi nka Shemi, ndetse ko amwifuriza iterambere ryisumbuyeho.
Binyuze muri iki cye gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, The Ben yagaragaje ko ashyigikiye iterambere rya Shemi, ndetse yamuhaye umwanya aririmba mu gitaramo cye.
No mu kiganiro n'itangazamakuru, The Ben yakunze gutanga urugero kuri Shemi. Hari umunyamakuru wamubajije impamvu yanze gutangaza abahanzi bazataramana nawe, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kumvikanisha ko igitaramo ari icye, ndetse ko ari nabyo yifuriza n'abandi bahanzi nka Shemi kugirango igihe bazakora igitaramo cyabo bwite kizabitirirwe.
Shemi yaserutse yambaye imyenda irimo amabara y'umutuku cyane. Ndetse imbere y'ibihumbi by'abantu yaririmbye indirimbo ze zizwi zirimo nka 'Peace of Mind'.
Uyu musore yaherukaga gutaramira abakunzi be muri BK Arena, ku wa 24 Gicurasi 2024 ubwo yaririmbaga mu mukino wahuje ikipe ya AL Ahly Ly na Cape Town Tigers mu mukino ya BAL.
Yari amahirwe adasanzwe kuri we yari abonye yo kumurika impano ye, ndetse kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi aracyagaragara mu bitaramobyihariye.
Uyu musore ari mu muziki kuva mu mwaka umwe ushize, ndetse yasohoye indirimbo zirimo nka 'One Time', 'Uzambwire' ndetse na 'Fine' yakoranye na Juno Kizigenza.
Ariko kandi yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Peace of Mind’ imaze imyaka ibiri isohotse, ndetse iri ku rubuga rwa Lound Sound Music.
Shemi yongeye gutaramira muri BK Arena binyuze mu gitaramo cya The Ben
The Ben yakunze kumvikanisha ko ashyigikiye urugendo rw’umuziki wa Mishywa we, Shemi
Imbere y’ibihumbi by’abantu, Shemi yavuze ko yishimiye kuririmba mu gitaramo ‘The New Year’s Groove’ cya The Ben
Shemi amaze imyaka ibiri ari mu muziki, ndetse yakunzwe mu bihangano bitandukanye
Umushyushyarugamba, Anitha Pendo yashimye Shemi ashingiye ku kuntu yitwaye ku rubyiniro
Bamwe babanje guhitamo kwica akanyota mbere y'uko bagera imbere ahabereye igitaramo
Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo afatanyije na Anitha Pendo
Dj Flix wavanze umuziki muri iki gitaramo cyihariye kuri The Ben
KANDA HANO UREBE UKO SHEMI YITWAYE MURI IKI GITARAMO CY'UMUVANDIMWE WE THE BEN
Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze igitaramo "The New Year's Groove" cya The Ben
AMAFOTO: Karenzi Rene&Serge Ngabo
TANGA IGITECYEREZO