Kigali

Ibyishimo ni byose kuri J-Sha, Ya Mpano na Phil Emon bataramiye bwa mbere muri BK Arena- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2025 21:18
0


Ibyishimo ni byose ku bahanzi barimo itsinda J-Sha, Phil Emon ndetse na Ya Mpano bahawe amahirwe yo gutaramira bwa mbere mu nyubako y'imyidagaduro n'imikino ya BK Arena.



<iframe width="853" height="480" src="https://www.youtube.com/embed/JwQGlpf4mB8" title="Bk Arena yakubise yuzuye|| Ihere ijisho inkumi z&#39;ikimero n&#39;ibyamamare Aba bombi baririmbye mu bihe bitandukanye mu gitaramo "The New Year's Groove" cya The Ben, cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025. Ni cyo gitaramo gikomeye baririmbyemokuva bakwinjira mu muziki.

Ni igitaramo gikomeye kuri J-Sha, kuko ari cyo kibinjije mu mwaka mushya wabo. Ubwo bari bageze ku rubyiniro, bavuze ko bishimiye gutumirwa muri iki gitaramo, kandi bifuriza abakunzi babo kuzagira umwaka mwiza. Bati "Muraho umwaka Mushya Muhire kuri mwese."

Ubwo bari bageze ku rubyiniro, aba bakobwa baririmbye indirimbo ebyiri zirimo "Mabukwe" ndetse na "Do It" bakoranye na Andy Bumuntu. Mu gutegura iki gitaramo, The Ben yahisemo ko aha urubuga cyane.

Umuhanzi Phil Emon ubwo yari ageze muri BK Arena, yavuze ko yishimiye guhabwa umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo cya The Ben. Yavuze ko ari uburyo bwiza krui we, bwo kwinjiramu mwaka mushya

Ubwo yari ageze ku rubyiniro yakirijwe amashyi n'impundu, ndetse yinjirira mu ndirimbo 'Amasomo' yakoranye na Uncle Austin. Yavuze ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo akayishyira ku rubuga rwa Tik Tok, abantu bayikunze kugeza ubwo Uncle Austin yamusabye ko bayikorana.

Ku rubyiniro, uyu musore yaririmbaga acuranga gitari, ni nako byagenze kuri J-Sha, kuko umwe muri bo yacurangaga Gitari. Uyu musore yavuze ko muri iki gihe ari gukora kuri Extended Play (EP) izajya hanze mu gihe kiri imbere. Ni Ep avuga ko iriho indirimbo nka 'Looser' yanaririmbye muri iki gitaramo.

Uyu musore amaze imyaka itatu mu muziki, kuko yinjiriye mu ndirimbo ziirmo nka 'Ring', 'Wow', 'Love', 'Listen' n'izindi. Asoje kuririmba iki gitaramo, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana yavuze ko "Ibi nibyo The Ben yifuje, barumuna be ku rubyiniro ndetse na Bashiki be ku rubyiniro.

Ya Mpano niwe wari utahiwe! Uyu musore afite ibihangano byacengeye ku mubare munini, ariko ni ubwa mbere yari abonye amahirwe yo gutaramira abakunzi be muri BK Arena.

Yageze ku rubyiniro, bamwe mu bafana be bacanye amatara, abandi bamwakiriza akaruru k'ibyishimo, biteguye gutaramana nawe. Hari amashusho yari yasohotse agaragaza, Ya Mpano ari kumwe na The Ben amushimira uburyo yamuhaye amahirwe yo gutaramira muri BK Arena.

Ku rubyiniro yaririmbye indirimbo nka 'Umuntu', 'Kabucura'. Byageze aho uyu musore bimurenga akuramo umupira yari yambaye, agaragaza ko yiteguye gutaramana n'abakunzi be. Imbere y'ibihumbi by'abantu, uyu musore yaririmbye agaragaza ko yari anyotewe no gutaramira abantu bangana gutya.

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Sifa', ubundi afata umwanya wo kuganiriza abafana be. Mbere y'uko ava ku rubyiniro, uyu musore yaririmbye indirimbo 'Materese' yakoranye na Bushali, asoza agira ati "Murakoze cyane."

Akimara kuva ku rubyiniro, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana yamuganuruye, maze asaba abantu kuvuga ati "Ya Mpano, ni Ya Mpano."


Yampano umaze imyaka itatu akorana imbaraga nyinshi yeretswe urukundo rudasanzwe n’abitabiriye igitaramo “The New Year’s Groove” cya The Ben

Yampano yahanzwe amaso nyuma y’uko aririmbye indirimbo nka ‘Sita’, ‘Uwo muntu’, ‘Uworizagirwa’ n’izindi yaririmbanye n’abakunzi b’umuziki muri BK Arena


Yampano yakunze kugaragaza ko yiteguye gukora umuziki uko byagenda kose



Yampano yafashe umwanya wo kwifuriza abakunzi be umwaka mwiza

Yampano yaririmbye yimara agahinda, nyuma y'igihe adahabwa umwanya mu bitaramo

Byageze ubwo Yampano yikura ikote yari yambaye nyuma y'uko yeretswe urukundo rudasanzwe


Phil Emon yagaragaye bwa mbere mu gitaramo gikomeye, yicurangira gitari


Phil Emon yavuze ko yaririmbye muri iki gitaramo cya The Ben yitegura gusohora EP

Phil Emon yavuze ko indirimbo "Amasomo" yakoranye na Uncle Austin ariyo yamuciriye inzira

Ku nshuro ya mbere, tsinda J-sha ryaririmbiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo cya The Ben’

Iri tsinda rigizwe n’abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Shakirah

Ku nshuro ye ya mbere ataramiye muri BK Arena, Phil Emon yakiranwe amashyi n’impundu

Uyu musore ukiri mushya mu muziki, yaciye ibintu ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Amasomo’ yakoranye na Uncle Austin









REBA HANO UBURYO TUFF GANG YATARAMANYE NA THE BEN KU RUBYINIRO

">

KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE N'INKUMI Z'IKIMERO ZITABIRIYE IKI GITARAMO

">

KANDA HANO UREBE UKUNTU J-SHA YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MURI IKI GITARAMO

">

KANDA HANO UREBE UKO ITSINDA RYA J-SHA RYITWAYE KU RUBYINIRO MURI IKI GITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo "The New Year's Groove&Album Lunch" cya The Ben

AMAFOTO: Karenzi Rene&Serge Ngabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND