Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ariwe Hategekimana Corneille asimbuye Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, uheruka kuyisezera.
Ni nyuma y'uko Ayabonga Lebitsa wari ufite inshingano zo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yerekeje iwabo mu biruhuko gusa akaza kuyisaba gutandukana nayo aho yavuze ko afite ibibazo by'umuryango.
Ntabwo ari ubwa mbere Hategekimana Corneille agiye kuba umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports dore ko yayiherukagamo mu 2019 ubwo yakoranaha na Robertinho wari umutoza Mukuru icyo gihe none n'ubu akaba ariko bimeze.
Ntabwo aba bombi bakoranye muri iyi kipe gusa dore ko baje gukorana no mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.
Corneille wabarizwaga muri Gasogi United kugeza ubu yabwiye Abakinnyi ba Rayon Sports ko bazafatanya muri byose kugira ngo ibihe byiza barimo babigumemo.
Kugeza ubu Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 ku rutonde rwa Shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO