Kigali

Perezida William Ruto yatunguranye mu birori bitangiza 2025 abyina 'Kasongo'- VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/01/2025 16:00
0


Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 31 Ukuboza 2024, Perezida William Ruto yayoboye ibirori byo kwishimira umwaka mushya wa 2025, byaranzwe n'umuziki n'imbyino, byabereye muri Kisii State Lodge. Akaba yagaragaye ari kwishimana n'abandi banyacyubahiro babyina 'Kasongo', indirimbo ikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo n'ibitwenge, kandi ntabwo ari Perezida gusa wabyinnye, ahubwo na bamwe mu bayobozi bakomeye babyinnye iyi ndirimbo hamwe bishimira umwaka mushya, abo banyacyubahiro barimo Madamu wa Perezida Rachel Ruto, Guverineri wa Homa Bay Gladys Wanga, Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Mwaura, Minisitiri w'Uburezi, Julius Ogamba, Umudepite wa Migirango y'Amajyepfo, Silvanus Osoro, ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bo muri Kenya.

Indirimbo Kasongo, yanditswe na Alley Katele, yaririmbwe n'itsinda rya Super Mazembe. Mu minsi yashize, iyi ndirimbo yongeye gukundwa cyane ndetse yumvwa ku rwego rwo hejuru. Ikaba ivuga ku mugore usaba umugabo we 'Kasongo' kugaruka mu rugo.

Super Mazembe, itsinda ryamenyekanye cyane ku njyana ya Soukous, ryatangiriye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ryaje kwimukira i Nairobi mu mwaka wa 1974, rihindura izina, riva kuri Super Vox riba Super Mazembe, izindi ndirimbo z'iri tsinda zamenyekanye cyane harimo Shauri Yako, Bwana Nipe Pesa, na Samba.

Igitekerezo cy'iyi ndirimbo Kasongo cyaje, ubwo itsinda rya Super Mazembe ryasuraga inshuti yabo yitwa Kasongo mu gace ka Eastleigh mu mujyi wa Nairobi. Bageze mu rugo kwa Kasongo umugore we ababwira agahinda yari afite kuko yari amaze igihe kinini yarabuze umugabo we.

Kubera ko muri icyo gihe nta koranabuhanga cyangwa telefone byabagaho, bafashe icyemezo cyo kumugezaho ubutumwa babunyinije mu ndirimbo, basaba Kasongo kugaruka mu rugo kuko umugore we yari amukeneye. Nyima yo gusohora iyi ndirimbo, yamamaye cyane mu bakunzi b'umuziki, bituma igira agaciro kurushaho.Ubu, Kasongo igikomeje gukundwa cyane.

 ">PEREZIDA RUTO YABYINNYE KASONGO

">

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND