Akenshi usanga ushaka akazi ariko ntumenye aho ugashakira ubundi ugategereza ko uhamagarwa ngo ujye mu bizamini ugaheba. Twagushakiye ibintu 5 bishobora kugufasha.
Gushaka akazi bishobora kuba urugendo rutoroshye kandi rutera umutima gucika intege, cyane iyo ubona nta gisubizo uhabwa ku mabaruwa wohereza. Dore impamvu eshanu zishobora gutuma udahabwa ubutumire bwo kuganira ku kazi.
1. Gusaba akazi utajyanye n’ubushobozi bwawe cyangwa ukigengesera cyane: Hari igihe umuntu yibwira ko ashoboye akazi runaka, nyamara ubushobozi bwe bukajyana n’akazi kadasabye ibyo yatekerezaga.
2. Kubura Ubushake n’Ukwihangana: Kudakomeza kugerageza gushaka akazi bigatuma utamenya impinduka ziri ku isoko ry’umurimo ngo wihuze nazo.
3. Inyandiko ya CV idatunganye: Inyandiko nyinshi zitanga amakuru make, ntizigaragaza neza ubushobozi bw’umukandida, cyangwa ntizitanga ishusho y’uko ahagaze ku isoko ry’umurimo.
4. Kutubahiriza amabwiriza yo gusaba akazi: Umubare munini w’abakandida bakurwa ku rutonde mu cyiciro cya mbere kubera kudakurikiza amabwiriza yanditse.
5. Ubushobozi buke mu biganiro ku mushahara: Guhitamo kuvuga ngo “banyishyure icyo bashaka” cyangwa ntugaragaze igiciro cyawe bigaragaza kudategura neza. Umushahara ukwiye kuganirwaho hashingiwe ku nganda, aho ukorera, n’urwego rw’akazi.
Ibibazo by’ingenzi ukwiriye kwibaza: Ndangije kaminuza vuba, ndashaka akazi ariko nkabona nta gisubizo, ibiganiro bigera aho ariko ntibivemo akazi, mfite akazi ariko nshaka kugahindura?
Ibibazo byose byagufasha gukemura bibazo byo kudatumirwa mubiganiro by'akazi no kutamenya icyo ukeneye bityo bikaguha amahirwe yo kubona akazi no gukurikurana amakuru. Ibi tubikesha urubuga rwa Edtimes.com.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO