Ikibazo cy’ubucuruzi bw’inzu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyakomeje kugorana.
Mu mwaka wa 2024, ikibazo cy’ubucuruzi bw’inzu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakomeje kugorana, kandi mu mwaka wa 2025 birashoboka ko bizakomeza.
Impamvu nyamukuru ni uko benshi mu bafite amazu bagifite inguzanyo z’inyungu nto cyane zafashwe mu gihe cya COVID-19, bigatuma batagira ubushake bwo kugurisha amazu yabo ngo binjire mu nguzanyo nshya zihenze.
Nk’uko Skylar Olsen, umusesenguzi mukuru wa Zillow, abivuga, “Mu 2025, ibibazo bizakomeza kuba nk’iby’umwaka ushize.” M'yUgushyingo 2024, igiciro cy’inzu zigurishwa cyari ku mpuzandengo ya Black 206,100$, kiva kuri 274,000$ mu 2019, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’abacuruza inzu (NAR). Ibi byatumye benshi mu bafite amazu bunguka mu buryo bw’umutungo w’ububiko.
Gusa, abashaka kugura and amazu baracyahura n’ingorane z’inyungu z’inguzanyo ziri hejuru. Ku mpuzandengo, inyungu ku nguzanyo y’imyaka 30 yari 6.85% mu mpera za 2024, kandi biteganyijwe ko zizakomeza hejuru ya 6% mu 2025.
Icyakora, ibiciro bishobora gutangira kugabanyuka mu bice bimwe na bimwe, cyane cyane mu majyepfo ya Amerika, aho isoko riri kugenda riba ry’abaguzi kurusha ba nyiri amazu. Abasesenguzi bavuga ko guhindura amategeko agenga abacuruzi b’inzu bishobora kugira ingaruka ku bicuruzwa by’inzu zihenze mu myaka iri imbere.
Ibindi bibazo birimo ubwiyongere bw’ubukode na politiki zishobora kuzana ibihano ku bikoresho bituruka mu mahanga bishobora gutuma ibiciro byikuba kabiri nk'uko tubikesha CNN.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO