Kigali

Amavubi yatumiwe muri Mapinduzi Cup mu rwego rwo kwitegura CHAN

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/12/2024 22:35
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatumiwe kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera muri Zanzibar kuva tariki 3 kugeza tariki 13 Mutarama 2025. Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha ibihugu kwitegura Shampiyona Nyafurika y’Abakina imbere mu bihugu byabo CHAN.



Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kalisa Adolphe uzwi nka ‘Camarade’, yemeje ko u Rwanda rwakiriye ubutumire ariko ko hagitegerejwe kumenya niba koko ruzakina CHAN 2024.

Ku Cyumweru, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’amakipe yamaze kubona itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu aribyo Tanzania, Kenya, na Uganda. Ku rutonde rwagaragayemo n’u Rwanda, ariko nyuma byaje kugaragara ko hari habayemo kwibeshya, maze CAF ihita isohora urundi rutonde rutagaragaza Amavubi.

Nyuma y’ibi, ubwo imikino yose yo gushaka itike ya CHAN 2024 yari irangiye, ibinyamakuru bitandukanye n’abanyamakuru b’umupira w’amaguru bongeye gushyira u Rwanda mu makipe yabonye itike.

Mu makipe amaze kwemezwa harimo: Angola, Burkina Faso, Central African Republic, Congo, DR Congo, Guinea, Mauritania, Morocco, Madagascar, Niger, Nigeria, Senegal, Sudan, na Zambia, ukongeraho Tanzania, Kenya, na Uganda nk’ibihugu by’izakira.

Bivugwa ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubona itike ya CHAN 2024 bitewe n’uko hari amakipe yanze kwitabira amajonjora. 

Kuba Amavubi yarabaye aya kabiri mu mikino y’Amajonjora ya CECAFA inyuma ya Sudani byayihesha amahirwe yo kwitabira iri rushanwa, Sudani nayo ikazahabwa itike.

Ku rundi ruhande, FERWAFA ntiragira icyo itangaza ku byerekeye iyi tike. Gusa, iramutse yemejwe, iri rushanwa rya Mapinduzi Cup ryaba amahirwe akomeye yo kwitegura neza CHAN 2024.

Ikipe y'igihugu Amavubi itarizera niba izitabira imikino ya CHAN, yatumiwe mu mikino yo kuyitegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND