Abanyaburayi na Amerika barasuzuma politiki z’abimukira mu gihe bahanganye n’ikibazo cy’ubuke bw’abaturage n’abashaje.
Ibihugu byinshi by’Uburengerazuba birimo gusubiramo politiki z’abimukira, bikibaza uko byafungura amarembo ku bimukira mu gihe bikeneye abakozi bashya kubera umubare w’abaturage uri kugenda ugabanyuka.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, yavuze ko ukugabanya abimukira n’iyirukanwa ry’abari muri Amerika binyuranyije n’amategeko imwe mu ngingo nyamukuru y’ubukangurambaga bwe.
Mu myaka yashize, Budage bwari igihugu gifite umubare munini w’abakira abimukira. Hagati ya 2013 na 2023, abantu miliyoni 6.43 binjiye mu Budage baruta abahavuye, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’u Bwongereza mu Budage. Uyu mubare niwo munini ugereranyije n’ibindi bihugu byose usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage b’u Budage bagaragaje ko abimukira ari kimwe mu bibazo by’ingenzi bibahangayikishije mu matora ateganyijwe kuba muri Gashyantare. Ibi bibazo byarushijeho kwiyongera nyuma y’uko umusaza w’imyaka 50 ukomoka muri Arabia Saudite afashwe akekwaho guteza impanuka ku isoko rya Noheli mu Burasirazuba bw’u Budage ku itariki ya 20 Ukuboza. Iyo mpanuka yahitanye abantu batanu, ikomeretsa abandi barenga 200.
Nubwo u Budage bwakomeje kuba igihugu cyakira abimukira ku bwinshi, ibi bibazo byatumye hakomeza kugibwaho impaka ku bijyanye no kugena umubare w’abakirwa no guteganya uko bazashyirwa mu mibereho y’igihugu nk'uko tubikesha WJS.com
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO