Uyu munsi, mu turere twose tw'igihugu hatangijwe ku mugaragaro Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Iyi gahunda ya Leta igamije gufasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2023-2024, kwigira no guteza imbere igihugu, hibandwa ku kubatoza indangagaciro z'ubumwe, ubwitange, no gukunda igihugu.
Urugerero rw'Inkomezabigwi ruzibanda ku bikorwa birimo gusana inzu z'abatishoboye, kuvugurura ubusitani, kubaka uturima tw'igikoni, gusibura imiyoboro y'amazi no guharura imihanda, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Icyiciro cya 12 kizaba mu byiciro bitatu: Itorero rizaba kuwa 27 kugeza kuwa 30 Ukuboza 2024, Urugerero rudaciye Ingando ruzaba kuwa 13 Mutarama kugeza 28 Gashyantare 2025, n'Urugerero ruciye Ingando rw'Indashyikirwa. Intore 91,730 zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa w'amashuri wa 2023-2024 ni zo zizitabira Urugerero.
Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric, atangiza iyi gahunda ku rwego rw'igihugu mu karere ka Gasabo, muri Fawe Girls School, yashimiye urubyiruko ku buryo rwitabiriye gahunda, asaba abari mu rugerero gukomeza gukangurira abaturage umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.
Yongeyeho ko Urugerero rugamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no gukangurira urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babashe kurwanya ihakana n'ipfobya ryayo.
Abazitabira uru rugerero, bazafasha inzego z’ibanze mu gukusanya amakuru no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza. Urubyiruko rwiteguye guharanira iterambere ry’Igihugu no guharanira impinduka nziza mu buzima bw'abaturage.
Urugerero rw'inkomezabigwi icyiciro cya 12 rwatangijwe ku rwego rw'igihugu mu turere twose tw'igihugu
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO