Madamu Jeanette Kagame yatanze impanuro zikomeye by'umwihariko zireba abashakanye n'abari mu rugendo rubaganisha ku gushinga ingo, mu butumwa bwifuriza Abanyarwanda bose iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2024.
Mu butumwa bwuje impanuro, Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko buri mwaka mu Ukuboza, Umujyi wa Kigali ugenda uhinduka Umurwa Mukuru w’Isi w’abakundana n'abashyingiranwa ibituma iminsi mikuru iba myiza kurushaho. Yagaragaje ko ibi bihe biba ari ibihe byo kwishima, aho urukundo rugira uruhare runini.
Yakomeje agira ati:
“Nizera ko imitima yacu yaremewe guhora yuzuye. Ndifuza ko twese twagira
ukuzura guterwa no gukunda no gukundwa. Ariko ikibazo gihari ni iki: Bizasaba
iki? Nyuma ya byose, ntushobora gusarura icyo utabibye.”
Yashimangiye ko abantu
bose bishimira gukundwa, ariko ugasanga hari abaterwa ubwoba n'uko bitazagenda
neza ugasanga bacitse intege zo gushaka.
Ati: “Tubona inkuru
ziduhatira kumva uruhande rumwe. Izigaruka ku ntsinzi zishobora kunigwa n’izo
z’ubuhemu. Kubona bimwe mu biganiro bigezweho ku rushako biteye inkeke kandi
bishobora no guca intege.”
Aha ni ho Madamu
Jeannette Kagame yahereye ashimangira ko urubyiruko rwinshi rusigaye rufite
amakuru mabi ku rushako, aho ruhitamo gukomeza kuba ingaragu ahanini rubitewe
n'ayo makuru cyangwa se ibikomere bahuye na byo ahahise.
Ati: "Ariko
urushaho, kimwe n'ikindi kintu cyose cy'agaciro, rukenera imbaraga, kwihangana
no kwizera kugira ngo rubashe kugera ku nsinzi."
Yasabye buri
wese kumenya ko urushako ari umuhamagaro uva ku Mana kandi ko abantu
batandukanye baberaho kuzuzanya bagakundana hatitawe ku ntege nke za buri
umwe.
Ati: "Kubana ni
ukuzuzanya, aho abantu babiri bahurira hamwe, batandukanye ariko bakuzuzanya
kugira ngo bubake ikintu cyiza.Bisaba kwigomwa, kuba inyangamugayo, no guhora
ukura. Hatabayeho izi mbaraga, urugo nturushobora gukomera. Imiryango ntabwo
ari umutego ahubwo ni imigisha izana intego, imbaraga n'ibyishimo mu buzima
bwacu."
Madamu Jeannette Kagame
yakomeje agaragaza ko abantu b'iki gihe usanga bafite intekerezo zipfuye ku
mubano, bakiremamo icyizere kidahari ibyo usanga birangira byangije
amarangamutima yabo. Ati: "Nta mubano utunganye, byose bisaba gukora,
kwihangana no gukura mu mutwe. Ingorane ntizizabura ariko kuzitsinda byubaka
ikintu gikomeye."
Yavuze ko imiryango
mizima ari yo zingiro rya sosiyete ikomeye. Ysabye ababyeyi kurera neza abana
babo kuko ari bo shingiro ry'ejo hazaza h'Igihugu.
Ati: "Muri iki gihe
cy'ibiruhuko by'iminsi mikuru, reka dufate inshingano, twiyemeze nk'uko bigomba
kugenda no mu rukundo."
Madamu Jeannette Kagame
yavuze ko yahisemo gusangiza abantu aya masomo kuko yizeye ko ari ingirakamaro
ku bakiri bato, agaragaza ko yizera ko abagize umuryango bashobora guca mu bihe
byose bari kumwe.
Yasoje yifuriza abantu
bose ibiruhuko byiza by'iminsi mikuru, yifuriza imiryango mishya guhorana
amahoro n'urukundo.
TANGA IGITECYEREZO