Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rurashimira abaturarwanda bose ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira no gutahura ibyaha mu mwaka wa 2024.
Mu butumwa uru rwego rwashyize kuri X, buvuga ko bukomeza bushimangira ko uyu mwaka waranzwe n'imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha birimo iby'ikoranabuhanga, ruswa n'ihohorerwa rishingiye ku gitsina.
RIB yakomeje ishimira abatanze amakuru ku byaha n'abafatanyabikorwa bose ku ruhare bagize rwo kurwanya ibyaha.
RIB yifurije abaturarwanda bose kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka neza, birinda ibyaha no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2025 w'amahoro n'iterambere.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO