Kigali

Real Madrid igiye guhindura izina rya sitade yayo mu ibanga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/12/2024 22:17
0


Mu ibanga rikomeye Ikipe ya Real Madrid irashaka guhindura izina rya sitade yayo ikareka kwitwa Santiago Bernabeu ahubwo igasigara yitwa Santiago kubera impamvu z'ubucuruzi.



Guhera mu 1947 ikipe ya Real Madrid yakirira imikino yayo kuri iyi sitade ya Santiago Bernabeu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 78,297.

Usibye kuba iyi kipe yaragiye iyikoreraho amateka yo gutwariraho ibikombe ariko iyi sitade nayo ifite amateka yakoze arimo ayo kuba ariyo Stade ya mbere ku mugabane w'Iburayi yakiriye imikino ya Euro ndetse ikanakira umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi.

Iyi Stade iheruka kuvugururwa aho yashyizwemo ibintu bitandukanye birimo hoteli,amaduka acuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ibindi bikaba byaratwaye arenga miliyari 1 y'Amayero.

Kuri ubu nkuko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza Real Madrid igiye guhindura izina ry'iyi Stade isigare yitwa Bernabeu gusa aho ishaka kubikora mu buryo bw'ibanga n'abafana bayo batabizi.

Impamvu iyi kipe ishaka kubikora ni ukubera ubucuruzi aho itekereza ko ishobora no kuzashaka umutarenkunga ikaba yamwongera kuri Bernabeu.

Stade ya Real Madrid yitiriwe Santiago Bernabeu wabaye umukinnyi wayo ndetse akaba yaranabaye Perezida wayo mu buryo bwo kumuha icyubahiro.


Sitade ya Real Madrid igiye guhindurirwa izina ireke kwitwa Santiago Bernabeu ahubwo isigare yitwa Bernabeu gusa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND