Minisitiri w'Uburinganire, umurimo, n'Iterambere ry'Abaturage muri Uganda, Hon. Betty Amongi, yatangaje ko kuzana ibitanda ku rubyiniro mu gihe cyo kugaragaza ibihangano by'abahanzi bitemewe.
Betty Amongi ni we watangaje uyu mwanzuro mu kiganiro n'itangazamakuru. Inkuru dukesha ikinyamakuru MBU ivuga ko Leta ya Uganda yatangaje ko ibikorwa byo kuzana ibitanda ku rubyiniro igihe abahanzi bagiye kugaragaza ibihangano byabo mu bitaramo bitemewe.
Izi ngamba zafashwe nyuma y'uko umuhanzi w’umunya Jamaica mu njyana ya Dancehall, Dexta Daps, yagiye ku rubyiniro yitwaje igitanda ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyabereye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval.
Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu zafashe icyemezo cyo kubuza no gukumira ibikorwa nk'ibi. Minisitiri Betty Amongi yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zirimo gukora iperereza ku bikorwa bya Dexta Daps mu gitaramo cyabereye muri Uganda, aho yagiye ku rubyiniro yitwaje igitanda ndetse akahakorera byo bamwe bafashe nk'urukozasoni.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO