Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yumvikanishije ko kwifashisha Uwicyeza Pamella mu mashusho y’indirimbo ye yise “True Love” ari ikimenyetso cy’imbaraga z’urukundo n’ibyishimo byatashye mu muryango mu gihe bitegura kwibaruka imfura yabo.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, mu gihe habura iminsi micye The Ben agakora igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Plenty Love’ mu gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025.
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye nshya; ndetse ubwo yayishyiraga hanze yumvikanishije ko ari ikimenyetso gishimangira ko yabaye umwe na Pamella. Kandi ko inkuru y’urukundo rw’abo ifite ipfundo.
Uyu
mugabo yanavuze ko kwifashisha umugore we mu ndirimbo “Ni ikimenyetso
cy’imbaraga z’urukundo rwa nyarwo.” Iyi ndirimbo igiye hanze, mu gihe kuri uyu
wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, ari bwo Pamella yahishuye ko yiteguye
kwibaruka.
‘True Love’ ibaye indirimbo ya Kabiri, The Ben yifashishijemo Pamella, kuko yanamwifashishije mu ndirimbo ‘Ni Forever’ bakoreye mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rubavu n’ahandi.
Iyi ndirimbo ‘True Love’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Real Beat, ni mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts, ni nawe wakoze ‘Ni Forever’. Yakorewe muri Studio ya Country Records, ari nayo yakorewemo ‘Ni Forever’.
Ni mu gihe imyambaro The Ben na Pamella baserukanye muri iyi ndirimbo yahanzwe n’inzu z’imideli za Matheo ndetse na Fly Mama Africa.
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ya The Ben ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).”
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza
ati “Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese
dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta
nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze
“Yego”
n’ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo
kubaho”
The
Ben yifashishije Pamella mu mashusho y’indirimbo ashimangira ko bitegura
kwibaruka imfura
Ni
ku nshuro ya Kabiri, The Ben yifashishije umugore we mu mashusho y’indirimbo
The
Ben na Pamella baherutse kwizihiza umwaka umwe ushize barushinze nk’umugabo n’umugore
The Ben ari kwitegura igitaramo cye bwite kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TRUE LOVE’ YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO