Ku itariki ya 24 Ukuboza 2023, mu gihe Isi yose yari mu byishimo by'umunsi mukuru wa Noheli, umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, Diogo Dalot, yakoze igikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye muri Manchester.
Uyu myugariro w’imyaka 25, ukomoka muri Portugali, yifatanyije n’umukunzi we mu gutanga ifunguro ku bantu barenga 100 mu kigo cy’abatishoboye cyitwa Lifeshare.
Dalot, wageze muri Manchester mu mwaka wa 2018 nyuma yo kugurwa miliyoni £19 avuye muri FC Porto, yageze kuri iki kigo cy’abatishoboye ku buryo butunguranye, afite impano zirimo imyambaro n’ibiryo, mu rwego rwo gushyigikira abakene cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru.
Mu magambo yuzuye urukundo, Dalot yagize ati: "Maze imyaka irenga itandatu ntuye muri Manchester, kandi numva ari mu rugo. Ariko birambabaza kubona ikibazo cy’abatagira aho baba kigenda gifata indi ntera. Nk’umuryango, twiyemeje kugira icyo dukora ngo dufashe abafite ibibazo byihariye."
Dalot yashimiye umuryango Lifeshare, avuga ko ari abafatanyabikorwa beza mu gushyigikira abagizweho ingaruka n’ubuzima bubi. Yongeraho ati: "Abakorerabushake twahasanze ni intwari, kuba hafi yabo no kubafasha mu kazi kabo byabaye umugisha kuri twe."
Diogo Dalot n’umukunzi we ntibagarukiye gusa mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ahubwo banagaragaje isura nziza y’ubumuntu. Ibyo bakoze bitanga icyizere ku bantu batari bafite uwo basangira Noheli, kandi byerekana ko umupira w’amaguru ushobora kuba urubuga rw’impinduka nziza mu muryango.
Igikorwa cya Dalot ni urugero rwiza rw’uko buri wese ashobora kugira uruhare mu gufasha abandi aho bari hose. Yerekanye ko urukundo n’ubufasha bishobora guhindura ubuzima bw’abari mu bihe bitoroshye. Ati: "Turifuza gukomeza kuzamura ubukangurambaga bwo gufasha no gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zo gufasha abatishoboye."
Diogo Dalot n'umukunzi we basangiye Noheli n'abaturage batishobiye mu mujyi wa Manchester
Diogo Dalot ni umukinnyi ukomeje kwigarurira imitima y'abakunzi ba Manchester United
TANGA IGITECYEREZO