Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Uyu ni umunsi wa 356 mu minsi igize umwaka, hasigaye icyenda gusa kugira ngo uyu mwaka urangire.
Bimwe mu bitazapfa
kwibagirana mu byaranze uyu munsi:
1904: Havutse
Bigirumwami Aloys, Umunyarwanda n’Umunyafurika wa mbere wagizwe Bishop na Papa
Pius XII, mu gihe cy’Ingoma Mbiligi muri Afurika.
401: Ni
bwo Innocent I yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
1808: Uwamenyekanye
nk’imbarutso y’umuziki w’ubu Ludwig van Beethoven yamuritse symphonie
(ikirumbeti) ye ya gatanu mu zigera ku icyenda yamenyekanyemo.
1917: Mu
gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, habaye ibiganiro by’amahoro hagati y’u
Burusiya n’u Budage, byabereye mu Mujyi wa Brest-Litovsk wo muri Belarus hafi
y’Umupaka wa Pologne.
1941: Mu
gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yacaga ibintu, Winston Churchill wari Minisitiri
w’Intebe w’u Bwongereza yagiranye ibiganiro by’amahoro n’uwari Perezida wa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, Flanklin Delano Roosevelt.
1971: Ni
bwo umudipolomate w’Umunya-Australia, Kurt Waldheim, yatorewe kuyobora
Umuryango w’Abibumbye.
1900: Ni
bwo bwa mbere na mbere umukiliya wanamenyekanye mu by’amasiganwa y’imodoka,
Umunya-Australia Emil Jellinek yabimburiye abandi kugezwaho imodoka ya mbere yo
mu bwoko bwa Mercedes.
2015: Perezida
Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano
aho yavuze ko intego z’Icyerekezo 2020 zigenda neza kandi ko cyakubakirwaho
n’ibindi byiza.
Abavutse kuri uyu munsi:
244: Umuromani
wabaye umunyagitugu cyane Gaius Aurelius Diocletianus Augustus.
1178: Havutse
uwiyitaga Umwami w’Abami w’u Buyapani, Antoku.
1876: Philippo
Tommaso Marinetti, umusizi akaba n’umwanditsi wari ufite ubwenegihugu bwa
Misiri n’ubw’u Butaliyani.
Abitabye Imana uyu munsi:
1969: Uwabaye
Perezida wa 45 wa Bolivia, Enrique Penaranda del Castllo.
2009: Albert Joseph Scanlon wabaye icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru by’umwihariko mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza no muri Manchester United.
TANGA IGITECYEREZO