Kigali
24.8°C
13:13:10
Jan 9, 2025

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/12/2024 8:51
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa abapolisi 18 bo mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bamazemo amezi atanu biga ibijyanye no kugenza ibyaha n'impanuka bibera mu mazi.



Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR), yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba; Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari.

Bize amasomo atandukanye arimo; itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, amategeko ahana ibyaha byihariye, itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza Nshinjabyaha, kugenza ibyaha bikorerwa mu mazi, gucunga no kugenzura umutekano w'ibyambu, uburyo bwo gukusanya ibimenyetso, kubaza abatangabuhamya no gukora amadosiye.

CP Hatari yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwayateguye. 

Yagize ati: "Kimwe n'ahandi mu ifasi y'u Rwanda, umutekano wo mu mazi ugomba gucungwa by'umwihariko kugira ngo abayakoresha umunsi ku munsi haba mu bwikorezi, ingendo n'uburobyi bikorwe mu ituze n'icyizere cy'umutekano. Aya mahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi cyane kuko muyungukiyemo ubumenyi buzabafasha gukumira no kugenza ibyaha biyaberamo."

CP Hatari yashimye abarimu batanze amahugurwa, ashimira n'abayitabiriye ku bushake n'imyitwarire myiza byabaranze, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND