Kuri uyu wa 08 Mutarama 2025, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu buryo burambye bwo gukemura ikibazo cy’imodoka zibura aho ziparika, uteganya kubaka amazu meremare ageretse yagenewe guparikwamo imodoka gusa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko ibibazo bya parikingi mu Mujyi bizakemurwa no gushaka ibisubizo mu buryo burambye birimo no kubaka imiturirwa idakorerwamo ikindi kintu uretse guparikwamo imodoka gusa.
Ati: “Mu buryo burambye turateganya kuzubaka amazu ya parikingi ukaba wabona etaje ivuye hasi kugera hejuru nta kindi gikorerwamo ahubwo ari parikingi.”
Yagaragaje ko mu bindi bari gushyirwamo imbaraga byakemura ibibazo byo kubura parikingi ari ukunoza imikorere y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko bizatuma hari abahitamo guparika amamodoka yabo bagatega iza rusange.
Ati: “Turi kugerageza kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange imodoka ikajaya itwara abantu igomba gutwara ituzuza cyane, igahaguruka muri gare ku gihe cyagenwe ku buryo n’umuntu uri mu cyapa abona igihe imugereraho akoresheje ‘GPS’ tubona hari abantu bazahitamo guparika izabo bakajya mu modoka rusange.”
Yongeyeho ko imihanda yo mu karitsiye ishamikiye ku mihanda minini na yo ari igisubizo ku bafite imodoka zabo kuko bayinyiramo kandi bakabona aho baparika.
Emma Claudine yanagaagaje ibikamyo nk’imbogamizi ituma parikingi zibura muri Kigali ariko bari gushaka uburyo azajya aparika hanze y’Umujyi hanyuma ibyo aba azanye bikagezwa muri Kigali n’imodoka nto.
Yagize ati: “Ni ugukora ku buryo amakamyo aparika hanze y’umujyi ntagere mu mujyi kuko igikamyo giparika mu mwanya munini. Turi kugerageza kubishyiramo ingufu kugira ngo ibikamyo bibone aho biparika hanze ya Kigali hanyuma ibyo biba bizanye i Kigali bizanwe nizindi modoka ntoya zitandukanye.”
Umujyi wa Kigali utangaje ibi mu gihe hashize iminsi bamwe mu bafite ibinyabiziga batangaje ko kubona aho baparika imodoka ari ikibazo cy’ingutu ari na byo bituma baziparika ahatemewe bikabaviramo gucibwa amande.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyagaragaje ko imodoka zinjiye mu Rwanda ziyogereye izinga na 61,629 hagati ya 2021-2023.
Mu 2021 mu Rwanda habarurwaga imodoka 268,537, mu mwaka wa 2023 ziakaba zarageze kuri 330,166 mu gihe imodoka zisanzwe abantu bagendamo umunsi ku wundi zavuye ku 43,182 mu 2021, zigera ku 47,098 mu 2022.
NISR igaragaza ko ubwiyongere bw’imodoka bwatewe ahanini no kuba abakenera uruhushya rwa burundu rwo kuzitwara biyongereye. Mu gihe mu myaka itatu ishize abahawe impushya za burundu mu byiciro bitandukanye ni 143, 864.
Src: Imvaho Nshya
TANGA IGITECYEREZO