Kigali

Umushoferi yafatiwe mu cyuho ashaka gutanga ruswa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:9/01/2025 15:06
0


Polisi y'u Rwanda yafashe umushoferi ucyekwaho gutanga ruswa angana n'amafaranga 146,000 y'u Rwanda kugira ngo imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso ibone icyangombwa cy'ubuziranenge (vignette).



Nk'uko Rwanda National Police yabitangaje, yavuze ko uyu mushoferi yagiye ku kigo gisuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga giherereye i Remera, kugira ngo imodoka ye ikorerwe isuzuma. 

Nyuma yo kwerekwa ibitagenda neza mu isuzuma ry'imodoka, yagerageje gushaka uko yahabwa icyangombwa cy'ubuziranenge atitaye ku mikoreshereze y'uburyo bwemewe, aho kubikosora, yashatse gutanga ruswa ngo icyangombwa agihabwe adaciye mu zindi nzira.

Aho kwitondera ibyo yabwiwe n’abashinzwe isuzuma, yasabye umupolisi kugira ngo amuhe icyemezo cy'ubuziranenge (vignette) akoresheje ruswa. Polisi yahise ikurikirana iki kibazo, maze ifatira uyu mushoferi mu cyuho.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kurwanya ruswa, ndetse ibibutsa ko bagomba gukurikiza inzira zemewe mu kubona serivisi. 

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Rwanda National Police, Polisi yibukije abantu bose basaba serivisi kwirinda inzira z’ubusamo, aho bavuga ko izi nzira ari zo ntandaro ya ruswa, ahubwo bakaba bagomba gukurikiza inzira zashyizweho mu mucyo.

Polisi y'u Rwanda ikomeje gukaza ingamba mu guhangana na ruswa no guha abaturage serivisi zinyuze mu mucyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND