Abakozi ba Amazon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barateganya guhagarika imirimo mu gihe cya Noheli nyuma yo gutangaza ko batishimiye imyitwarire ya kompanyi, cyane ku bijyanye n’imishahara n’imikorere.
Ishyirahamwe ry’abakozi ryitwa “Teamsters” ryatangaje ko abakozi bo mu mijyi ya New York, Atlanta na San Francisco bazatangira imirimo yo kwigaragambya ku itariki ya 21 Ukuboza 2024, saa 6:00 za mu gitondo (11:00 GMT) nubwo hari aho bayitangiye mbere yaho. Iyi niyo myigaragambyo ikaze yabayeho ku bakozi ba Amazon muri Amerika.
Sean M. O’Brien, umukuru w'ishyaka “Teamsters”, yavuze ko iyi myigaragambyo ari ingaruka z'uburyo Amazon ititaye ku bibazo by’abakozi bayo kandi ko bari bagiye gutanga igihe ntarengwa cyo kuganira, ariko kompanyi yanze kwitabira ibiganiro.
Yagize ati: "Niba abakiriya batari kubona ibicuruzwa ku gihe byanga byakunda ikibazo kiri kuri kompanyi itabasha kubahiriza uburenganzira bw’abakozi harimo no gukoreshwa amasaha y’ikirenga”.
Amazon ivuga ko Teamsters idahagarariye abakozi bayo mu buryo bwemewe kandi ko ibyo bavuga byanze guhabwa agaciro. Umuvugizi wa Amazon, Kelly Nantel, yavuze ko ibyo Teamsters ivuga ari ibinyoma no guhungabanya uburenganzira bw'abakozi, kandi ko hari ibirego by'ubukoroni bwa koperative bigikurikiranwa n'amategeko.
Amazon, ikorera ku isi hose kandi ifite abakozi barenga miliyoni 1, ishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe abakozi bari guhagarika imirimo, cyane cyane mu bihe by'ubucuruzi bya Noheli aho gutinda kugeza ibicuruzwa kubakiriya bishobora guteza ibibazo.
Muri
iki gihe kandi, Amazon yagiye ivugwaho imyitwarire y’abantu benshi bafite
ibibazo by’imyanya y’akazi idasobanutse, harimo n’impanuka zikunze kwibasira
abakozi babo nk'uko bitangazwa na Aljazeera ndetse na NYPost.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO