Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 20 Ukuboza ni umunsi wa 354 mu igize umwaka, hasigaye 11 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1973: Minisitiri
w’Intebe wa Espagne, Admiral Luis Carrero Blanco, yivuganwe n’ibyihebe mu
gitero cya bombe cyabereye mu Mujyi wa Madrid.
1977: Ibihugu
bya Djibouti na Vietnam byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1989: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika zigabije Panama zirayigarurira hagambiriwe guhirika
Manuel Noriega ku butegetsi.
1991: Urukiko
rwa Missouri rwakatiye Umunya-Palestine Zein Isa n’umufasha we igihano cyo
kwicwa bazira kuba bariyiciye umwana wabo w’umukobwa.
1995: Ingabo
z’Umuryango za NATO/OTAN zatangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri
Bosnia.
1995: Indege
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa Boeing 757 yakoreye
impanuka hafi y’ahitwa Cali muri Colombia, igwamo abantu bagera ku 160.
1996: Uruganda
rukora mudasobwa, NeXT rwishyize hamwe na Apple zitangira gukora macOS X.
1999: Portugal
yashyikirije u Bushinwa agace yari yarakolonije ka Macau kari hafi ya Hong
Kong.
2004: Habaye
ubujura bwo kwiba banki, aho umujura yibye akayabo k’amayero agera kuri
miliyoni 26, ku Cyicaro Gikuru cya Northern Bank mu Bwongereza iri ahitwa
Belfast muri Ireland. Ni bumwe mu bujura bukomeye bwibasiye amabanki
y’Abongereza butazibagirana vuba.
2007: Ni
bwo Elisabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza yabaye umuntu ushaje wayoboye
iki gihugu asimbuye Victoria wari ufite agahigo ko kuyobora ashaje, dore ko
yatabarutse afite imyaka igera kuri 81 n’amezi arenga 7.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1982: David
Cook, Umunyamerika wabaye umuhanzi w’indirimbo, ni umwe ku bagaragara ku
rutonde rw’abantu bigeze guhabwa American Idol.
1986: Anoop
Desai, umuhanzi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1998: Alan
Lloyd Hodgkin, Umwongereza wari umuhanga mu Buvuzi bw’amenyo biri mu byatumye
ahabwa Igihembo cyitiriwe Nobel.
2001: Léopold Sédar Senghor, umunyapolitiki ukomeye mu mateka y’Umugabane wa Afurika. Afatwa nk’imwe mu ntwari z’uyu mugabane zarwanyije ubukoloni, by’umwihariko mu gihugu cye akomokamo cya Sénégal.
TANGA IGITECYEREZO