Mu isi y’imikino y’abatwara amagare, umuvuduko n’ubushobozi bwo kugenda neza ni byo biba ku isonga, ariko hari igare ryabaye iridasanzwe, riruta yandi mu buryo bukomeye.
Iri gare ritangaje cyane ryakozwe n’ikipe y'abahanga mu by'ubwubatsi, tariki 3 Kamena 2023 muri Prinsenbeek, Netherlands, gukora imashini, ndetse n’abakunzi b’amagare. Iri gare rigera ku ntera ya metero 41 (Feet 135), rikaba ari ryo gare rirerire ryigeze kubaho.
Ryabaye igitangaza mu bwubatsi, rifite
umwihariko wo kuba rifite ibice byinshi byahurijwe hamwe. Iryo gare ryubatswe hagamijwe
kugerageza kugera ku mipaka y’ibyo umuntu yakora mu rwego rw'imikino yo gutwara
amagare.
Nubwo ari igitangaza ntashidikanywaho, kugenda kuri iri gare si ibintu byoroshye. Gucamo imizenguruko, by'umwihariko, ni ikibazo gikomeye cyane kuko guhagarara, kuyobora, no guhuza imikorere bigenda biba bibi cyane uko uburebure bw’igare bwiyongera, ariko bisaba ubuhanga n’ubwitonzi bw’utwaye.
Utwaye agomba kumenya ko buri gice cyo muri iryo gare gifite uburyo bwacyo bwo kugenda, hagomba gushyirwamo imbaraga n’uburyo bwihariye bwo kugenda kugira ngo rigende neza. Ikindi wamenya kuri iri gare ni uko ritajya ribasha gukata neza mu ikorosi.
Nubwo ari rirerire cyane, igare rirerire ku isi rikora nk'uko amagare asanzwe akoreshwa. Iri gare rigenda nk’andi magare asanzwe, ariko buri gice cyaryo kigira uruhare mu kugenda kw’igare ryose. Buri gice cy’iri gare, kuva ku gice cy’imbere kugera ku gice cy’inyuma, gikozwe mu buryo bw’imikoranire yihariye, ari byo bifasha iri gare kugenda.
Iri gare kandi risaba uburyo bwo kuyobora butandukanye, ni ngombwa kurishyira ahantu heza harambuye, ibice by’inyuma bihurira hamwe mu gufasha kuguma mu murongo. Kuyobora iri gare si ibintu byo gukoresha amaguru (kunyonga), ahubwo utwaye agomba kwitonda ku byerekezo by'ibice byinshi kugira ngo igare rijye mu nzira ikwiriye.
Nubwo ridakoreshwa mu ngendo za buri munsi, igare rirerire ku isi rikurura abantu benshi kubera imikorere yaryo itangaje, kandi abantu bose baribonye bifuza kumenya byinshi kuri iro gare ridasanzwe.
Iri gare rigaragara kenshi muri gahunda z'imikino y’amagare, ibirori, no muri za "exhibitions", aho abantu batungurwa no kubona uburebure bwaryo n’ubwenge bw’ukuntu rikoreshwa. Ibi kandi bitanga umwanya ku bashaka kuba aba injeniyeri cyangwa abahanga mu guhanga udushya kugira ngo bigire kuri iri gare maze nabo bagakora ubushakashatsi bwabo bugamije kuvumbura utundi dushya ku isi.
Abakoze iri gare bagiye barijyana mu isuzuma, bamwe mu bantu bagiye bagira amahirwe yo kurigenderaho, bagenda ku ntera ngufi. Igare rirerire ku isi ntabwo ari gusa igitangaza mu bwubatsi; ahubwo ni ikimenyetso cy’ubwenge n'ubuhanzi bw’abahanga.
Ni ikimenyetso ko udushya tutagomba gukurikiza inzira zisanzwe. Hari ubwo bisaba gutekereza ku bintu biremereye, cyangwa muri iki gihe, ku bintu biremereye cyane kugira ngo ubone ikintu kidasanzwe.
Ni ryo gare rirerire ku Isi hose
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO