Kuwa 19 Ukuboza 2024, Abepiskopi bo mu Rwanda bakiriye Padiri Walter IHEJIRIKA, Umuyobozi w’ihuriro ry’Abakora mu Itangazamakuru rya Kiliziya ku rwego rwa Afurika, mu rwego rwo kubashimira ko bemeye kwakira Inteko Rusange y’iri huriro ku rwego rw’isi, izabera i Kigali mu 2026.
Padiri Walter yari aherekejwe na Sr Adelaide Ndilu, Umuyobozi wa Radiyo Waumini muri Kenya, ndetse akaba n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu gihugu cya Kenya.
Yashimiye Abepiskopi ku cyemezo cyiza bafashe cyo kwakira iri huriro, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye ko Inteko Rusange y’iri huriro igiye kubera muri Afurika bwa mbere nyuma y’imyaka hafi 100 ibayeho.
Yaboneyeho kandi kubamenyesha ko Insanganyamatsiko izagarukwaho muri iyi Nteko Rusange izemezwa nyuma y’ibihe by’ibitekerezo bitandukanye, ndetse ko amatariki y’iki gikorwa azemezwa hashingiwe ku cyifuzo cy’Abepiskopi.
Nk'uko tubicyesha Ikinyamakuru Kinyamateka, Abepiskopi bo mu Rwanda batangaje ko bishimiye cyane kuba iyi Nteko izabera mu Rwanda, kandi ko bazakomeza gutegura neza iki gikorwa cy’ingenzi ku rwego rwa Afurika.
Abepiskopi bo mu Rwanda bakiriye Padiri Walter uyobora Ihuriro ry’Abakora mu Itangazamakuru rya Kiliziya ku rwego rwa Afurika
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO