Kigali

Freddy yahaye Noheli abakunzi be nyuma gucana umucyo mu iserukiramuco mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/12/2024 12:44
0


Freddy Don, umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Ndikumwe Nawe", akaba ari impano ya Noheli ku bakunzi be. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomera no kwizera Imana mu bihe by'ibigeragezo.



Freddy Don ukorera muziki mu gihugu cya Canada, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Mok Vybe (Babou Melo) mu buryo bw'amajwi, iyungururwa na Bob Pro, naho Elyse akora amashusho. Iyi ni indirimbo ya kabiri iri ku album ye nshya.

Yavuze ko iyi album izaba iriho CoLlabo n'abahanzi bakomeye. Yabwiye inyaRwanda ati "Iyi ni Indirimbo ya kabiri iri kuri album yiswe Spirt of Praise izaba igizwe n'indirimbo 10 ishobora kuzajya hanze hagati y'ukwa 8 cyangwa ukwa 9 umwaka utaha wa 2025. "

Umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo "I am a soldier", Freddy Don ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'iminsi micye acanye umucyo mu iserukiramuco mpuzamahanga Swahili Festival 2024, ryabereye muri Vancouver hagati ya tariki 5-7 Nyakanga 2024. 

Ni iserukiramuco ryahuje abahanzi bakomeye baturuka mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Mu bari batumiwe kuri iyi nshuro harimo Freddy Don, Rayvanny, Mbosso, Rj the DJ, n'abandi. Freddy Don yagize umugisha wo kuvuga ubutumwa bwiza muri iri serukiramuco.

Freddy Don yavuze ko gutumirwa muri iri serukiramuco ari ikintu gikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kuko azahurira n'abahanzi b'amazina akomeye, ndetse akaba azabona amahirwe yo kugaragaza impano ye ku rwego mpuzamahanga. 

Mu myaka 5 iri imbere, Freddy Don yizeye kuzaba ku rwego mpuzamahanga mu muziki usingiza Imana. Ati: "Nzaba ndi ku rwego rurenze urwo ndiho ubu, mu miririmbire no mu mashusho, kandi nizeye kuzaba mpuzamahanga."


Freddy Don yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ndi kumwe nawe"


Freddy Don yateguje album nshya mu mwaka wa 2025

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDI KUMWE NAWE" YA FREDDY DON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND