Kigali

Banki Nkuru y’Amerika yagabanyije inyungu zayo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 19:02
0


Banki Nkuru y’Amerika (Federal Reserve) yagabanyije inyungu zayo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, izishyira ku kigero cya 4.25% kugeza kuri 4.5%.



Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024, Banki Nkuru y’Amerika (Federal Reserve) yagabanyije inyungu zayo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, izishyira ku kigero cya 4.25% kugeza kuri 4.5%. Iri gabanya ryari ryitezwe, ariko ibimenyetso byagaragaje ko mu mwaka wa 2025 izagabanya inshuro nke kurusha iko byari byitezwe. 

Perezida wa Banki Nkuru, Jerome Powell, yavuze ko hakenewe kuba maso mu kugabanya inyungu mu gihe ibiciro bikomeza kuzamuka, aho izamuka ry'ibiciro muri Amerika ryazamutseho 2.7% muri Werurwe 2024, bikagaragaza ibintu bishobora gukomera mu gihe kiri imbere. 

Dow Jones Industrial Average, S&P 500, na Nasdaq Composite ni ibipimo by’isoko ry’imigabane muri Amerika bikurikirana uko imigabane y’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

Imigabane yibigo bitandukanyeyahise igwa nka Dow Jones Industrial Average yagabanutseho 2.58%, igwa inshuro 10 yikurikiranya, S&P 500 yagabanutseho 2.9% naho Nasdaq Composite yagabanutseho 3.6%.  

Izi mpinduka zigaragaza impungenge z’abashoramari ku hazaza h’ubukungu bw’Amerika ndetse no ku ngamba nshya za politiki z’ubukungu za Perezida Donald Trump ziteganywa muri 2025, harimo n’imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu n’ibijyanye no kugabanya imisoro. 

Mu gihe Banki Nkuru y’u Bwongereza iteganya gukomeza inyungu yayo kuri 4.75%, abasesenguzi bavuga ko yitwaye neza kurusha Banki Nkuru y’Amerika, kuko yagaragaje ubwitonzi mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro. 

Nk'uko bitangazwa na BBC, Monica George Michail, umuhanga mu by’ubukungu, yavuze ko hari ibibazo by’umuriro mwinshi w’ibiciro by’amashanyarazi n’izindi serivisi mu Bwongereza. 

Uretse ibyo, Banki Nkuru y’Amerika yagaragaje ko igipimo k’inyungu kizagera kuri 3.9% mu 2025, hejuru y’icyari cyitezwe mbere cya 3.4%. Ibi bikomeza gushyira igitutu ku isoko ry’inguzanyo no ku bukungu muri rusange.  


Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND