Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 19 Ukuboza ni umunsi wa 353 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 12 uwa 2024 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1932: Radiyo
y’Abongereza BBC (British Broadcasting Corportion) yatangiye gutanga serivisi
zayo mu rwego mpuzamahanga.
1946: Hatangiye
Intambara ya Indochine.
1961: U
Buhinde bwongeye Daman na Diu ku buso bugenzura, bubikuye ku gice cyitwa
Indochine.
1963: Zanzibar
yabonye ubwigenge bwayo yigobotora ingoyi y’ubukoloni bw’Abongereza, iki gihe
yayoborwaga na Sultan Jamshid bin Abdullah.
1967: Hemejwe
ku mugaragaro ko uwari Minisitiri w’Intebe, Harold Holt yatabarutse, akaba
yaraburiwe irengero ubwo yari ari koga.
1972: Hasojwe
Apollo, Porogaramu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kohereza ibyogajuru ku
kwezi. Uwo mwaka ni bwo Apollo 17 yari irimo abitwa Eugene Cernan, Ron Evans na
Harrison Schmitt cyagarutse ku Isi.
1973: Hibwe
igikombe cy’ukuri cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, The Jules
Rimet Trophy cyibiwe ku biro bikuru by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri
Brazil mu Mujyi wa Rio de Janeiro.
1978: Mu
Rwanda hatowe Itegeko Nshinga rishya ryemera Inteko Ishinga Amategeko.
1983: Habyarimana
yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
1986: Perezida
wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev, yarekuye Andrei Sakharov
n’umufasha we bari bavuye mu buhungiro ahitwa Gorky.
1997: Indege
SilkAir Flight 185 yakoreye impanuka mu Mugezi wa Musi, hafi ya Palembang muri
Indonesia, ihitana abantu 104.
1998: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye icyo bise Lewinsky scandal, agashya
gatunguranye aho Umuyobozi Mukuru w’Intumwa za rubanda yoherereje Sena
inyandiko I na III zisaba guhagarika ku butegetsi Perezida Bill Clinton.
2001: Argentine
yahuye n’ihungabana rikaze ry’ubukungu, biba imvano y’imyigaragambyo ikomeye
yibasiye Umujyi wa Buenos Aires.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1987: Karim
Benzema, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.
1987: Cédric
Baseya, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
2009: Giridharilal
Kedia, rwiyemezamirimo ukomoka mu Buhinde.
2011: Kim
Jing-il, wari Perezida wa Koreya ya Ruguru, yatabarutse afite imyaka 69
y’amavuko, yayoboye Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 nyuma y’urupfu rwa se Kim Il
Sung. Kuva mu 2008 yari afite ibibazo by’umutima, haratekerezwa ko azasimburwa
n’umuhungu we wa gatatu Kim Jong-un.
TANGA IGITECYEREZO