Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James Rugarama na Daniella Mukiza [James na Daniella], ryagaragaje ko rigeze kure imyiteguro y’ibitaramo bibiri bagiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bazaba bacurangiwe na ‘Band’ zirimo iyacurangiye abahanzi bataramiye abantu muri Rwanda Day.
Iyi ‘Band’ yigaragaje cyane ubwo yacurangiraga abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Massamba Intore n’abandi baririmbye mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Washington muri Gashyantare 2024.
Nyuma y’ibi bitaramo bakomeje gukorana n’abahanzi banyuranye, ndetse kuri iyi nshuro bazataramana na James na Daniella mu gitaramo kizabera muri Leta ya Arizona, ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.
Ariko iri tsinda ariko rigomba kuba ryageze muri uriya Mujyi kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024. Ibi bitaramo bibiri bagiye gukora, byateguwe na Sosiyete y’umuziki ya Afro Hub Entertainment, imaze igihe ifasha abahanzi nyarwanda gukorerayo ibitaramo.
Ernesto Ugeziwe yabwiye InyaRwanda, ko muri iki gitaramo James na Daniella bazataramana n’abahanzi barimo Bonke na Kadogo. Akomeza ati “Ariko bazanakorana na ‘Band’ yacurangiye abantu bari baje muri Rwanda Day, niyo ‘Band’ yacurangiye The Ben na Bruce Melodie, nibo nari najyanyeyo."
Ernesto yavuze ko ibi bitaramo kandi bizabwirizamo Pasiteri Amani usanzwe ari n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yavuze ko nyuma yo ku Cyumweru, bazakomereza urugendo rwabo muri Leta ya Texas, ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, aho James na Daniella bazataramana n’umuhanzi John H. Singleton ndetse na Diane ‘Deborah’.
Ernesto yavuze ariko ko mu Mujyi wa Texas, James na Daniella bazacurangirwa na ‘Band’ isanzwe ifasha Meddy mu bitaramo n’indirimbo.
Ati “Ni bariya bari mu ndirimbo ye nshya, nibo bakoze iriya ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro, iriya bise ‘Niyo ndirimbo’. Ni ‘Band’ isanzwe ibarizwamo Producer Yannick, wanakoze iriya ndirimbo mu buryo bw’amajwi. Nibo bazabacurangira, ndetse ni nabo bazabakira.”
Ibi bitaramo James na Daniella bagiye kuririmbamo bizwi nka “A Night of Worship” bisanzwe biba buri mwaka, bigategurwa na Sosiyete y’umuziki ya AfroHub isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri Amerika no mu bindi bihugu. Iyi sosiyete isanzwe inategura ibindi bikorwa birimo nk’amaserukiramuco bifasha abahanzi banyuranye
Kugeza ubu amatike yatangiye kugurwa binyuze ku rubuga rwa www.eventbrite.com . Ni ibitaramo byateguwe muri rusange hagamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri ziriya Leta kurangiza neza umwaka wa 2024, no gutangira uwa 2025.
Rugarama James [James] aherutse kubwira InyaRwanda, ko ibi bitaramo batumiwemo muri Amerika bigamije kubafasha kongera ubusabane n’Imana, no kongera guhura n’abakunzi b’ibihangano byabo.
Ati “Ibi bitaramo tugiye gukorera muri Amerika, tugiye kubikora hagamijwe kuramya mu buryo burambuye mu ndirimbo Imana igenda idushyira ku mutima, no kubonana n’abakunzi b’umusaraba muri rusange.”
Imyaka ine irashize iri tsinda riri mu muziki w’indirimbo ziramya no guhimbaza Imana. Iherekejwe n’indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na ‘Ibyiringiro’.
James yigeze kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati “Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n'undi mwanya umuntu agafata n'ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibaho akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu...
Yungamo ati “Imbogamizi tugira ni iz'abantu, wa mugani wa wa mugabo, abantu niyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo, umuntu wa nyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n'imbuto ukagerageza kwerera imbuto ababi n'abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n'abandi bose ari kimwe ku bakristo muri rusange n'abantu basanzwe bose.”
Uyu mugabo avuga ko nubwo bimeza uko, bakomeje gushikama mu murimo w’Imana, kandi kugira ngo byose bigende neza we n’umufasha bahora bafata igihe cyo kwihererana n’Imana, kugira ngo ibashoboze ibyo bo batakwishoboza nk’abantu.
Uyu mugabo avuga ko we n'umugore we nabo ari abantu bafite intege nke, ariko 'bafite ibyiringiro muri Kristo'. Ati “Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye.
Turasengana na Madamu wanjye, turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi Si, ni ugufatanya hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…”
James avuga ko mu rugendo rw’imyaka ine ishize kandi babonyemo abantu babashyigikira barimo n’abagiye babatumira mu bitaramo binyuranye.
James na Daniella batangiye gukundana hagati ya 2008 na 2009. Bombi mu 2012 bagiye kwiga muri Uganda, aho Umugabo yize ibijyanye n’Ububanyi n’amahanga, ni mu gihe umugore yize ibijyanye n’Ibarura mari.
Mu 2015 ni bwo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, kuva icyo gihe bakora umuziki bari kumwe ndetse bamamaye mu ndirimbo zinyuranye.
James na Daniella bavuga ko ibi bitaramo bigamije kubafasha gusabana n'abakunzi b'abo b'ibihangano
James na Daniella bazataramira abakunzi babo, mu rwego rwo kubafasha kwinjira mu byishimo bya Noheli
IMC Band isanzwe ikorana na Meddy bya hafi bazacurangira James na Daniella mu gitaramo bazakora ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024
Producer Yannick wakoze indirimbo 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro, ari mu babarizwa muri IMC Band
Live Lyve, itsinda ry'abacuranzi ryacurangiye Bruce Melodie mu bitaramo bya Rwanda Day muri Gashyantare 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA JAMES NA DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO