Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Uyu munsi, InyaRwanda yahisemo kukugerazo ibisobanuro, inkomoko n’ibiranga abitwa amazina arimo Eugene, Felix na Betty.
1.
Eugene
Eugene ni izina rifite
inkomoko mu Kigereki ku izina Eugenios rikaba rihabwa umwana w’umuhungu, ni
izina risobanura ngo “uwavutse neza” (well born) naho mu Kilatini ni Eugenius.
Umukobwa bamwita Eugenia
cyangwa Eugénie naho umuhungu akitwa Eugene.
Bimwe mu biranga ba
Eugene:
Eugene uzasanga akenshi
ari umuntu udakunda ibintu bya hutihuti cyangwa gukora imirimo imuvuna.
Aba ashaka gukora
yitonze, buri kintu akagikora yakirangiza agatangira ikindi nta gitutu
ashyizweho.
Ni umuhanga, ashobora
kwiga akagera kure ariko iyo bitangiye kugorana abivamo ntaba ashaka kuvunika.
Ni umuntu ukunda gufasha
cyangwa gukorera abandi agashoramo amafaranga ye, ubwenge bwe, n’imbaraga hamwe
no guhanga udushya.
Kubera umutima mwiza, no
guhora yishimye usanga afite inshuti nyinshi cyane kandi niyo arakaye ntabwo bitinda,
bimara akanya gato cyane.
Ni umuntu utihanganira
ubukene cyangwa imyanzuro imutunguye ariko ni umunyembaraga kandi agira umwete
Usanga Eugene ari umuntu
w’umutima mwiza, kandi ukunda gutanga nubwo nta yindi nyugu yindi aba abitegerejemo.
Ni umuntu utagira uburyo
buhamye bwo gucunga amafaranga, ibintu byo kuzigama biramugora cyane ayakoresha
uko yiboneye.
Kumva ko yitwa Eugene
bituma akunda umuziki, ubugeni akanakunda ibintu byose bijyanye n’imyidagaduro.
Eugene ni umuntu w’umunyamahirwe
ibintu byose yerekejemo ukuboko biramuhira.
2.
Felix
Felix ni izina rihabwa
umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Felicis rikaba
risobanura ibyishimo, umunyamahirwe n’uburumbuke.
Bamwe bandika Phelix,
Feliu, Félix, Felice, Feliks.
Bimwe mu biranga ba
Felix:
Felix ni umuntu
ukundwa,ushimishwa no kuba hamwe n’abandi.
Ni umuntu udashabutse;
ntabwo ibintu bye abyihutisha ariko mu bwitonzi bwe abikora neza.
Ni umuntu ugira
amarangamutima hafi kandi usanga akunda kugendana n’igitsina gore, abiyumvamo,
hari abavuga ko usanga ari yo mpamvu atihuta mu byo akora.
Ni umunyabuntu, agira
ibikorwa by’ubumuntu no kwitangira abandi no gushashikariza abandi kubikora.
Muri kamere ye Felix aba
yifitemo gukunda umuziki, biba byiza iyo abitojwe hakiri kare kuko usanga akura
abikora neza.
Akunda ibyo gutembera,
ibyo kuryoshya mu rukundo ndetse kwigenga agakora ibyo yumva yisanzuyemo atari
itegeko.
Iyo bigeze ku guhitamo
icyo azakora, Felix ahitamo umwuga w’ababyeyi cyangwa agahitamo imirimo rusange
nko kwigisha, kuba umufashamyumvire , umujyanama n’ibindi.
Iyo akiri umwana aba
yumva vuba ku buryo kumwigisha bidatinda kandi abifata vuba cyane.
Gusa ubumenyi bwo mu
ishuri bugirwamo uruhare n’umuryango we kuko baba bagomba kumushishikariza
gukora imikoro yahawe kuko nubwo afata mu mutwe ariko agira ubunebwe.
3.
Betty
Betty ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Elisheva cyangwa
Elisabeth, risobanura uweguriwe Imana. Hari naho risobanura ko Imana ituganye.
Mu Gifaransa bamwita
Beatrice, mu Cyongereza ho bandika Betty.
Bimwe mu biranga ba Betty:
Betty aba ari umukobwa
cyangwa umugore ugaragaza amarangamutima aho ava akagera.
Ni umuntu udahisha uko
ateye kuko amarangamutima ye ahita akwereka uko yaramutse binyuze mu buryo
akwitwaraho niba ari neza cyangwa nabi.
Iyo akwishimiye urabibona
kandi niyo akwanze ashobora no kukubona agahungabana mu ruhame.
Bitewe n’ukuntu ateye,
ashobora gukomereka vuba mu buzima bwe niyo waba wumva umubwiye ikintu
cyoroheje.
Iyo abaye umubyeyi, aba
ari umuntu w’umunyampuhwe cyane udashobora kuyoberwa inshingano ze mu rugo
cyangwa kumenya icyo abana bakeneye.
Akunda gukora ibintu
bituma agaragaza amarangamutima ye nko kuba umuririmbyi,umucuranzi, umukinnyi
w’ikinamico cyangwa filimi n’ibindi.
Agira ubumuntu, ni
umunyampuhwe ukunda gufashanya no kwita ku bandi.
Agira umwete kandi
arasetsa gusa ntago yikubira ngo yumve ashishikajwe n’ibye gusa.
Ni umuntu ufata vuba mu
mutwe, azi guhanga udushya kandi azi gucyemura ibibazo mu magururu mashya.
TANGA IGITECYEREZO