Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 18 Ukuboza ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka, urebeye ku ngengaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 13 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1799: Umurambo
wa George Washington warashyinguwe ku musozi Vernon. Uyu mugabo ni we wabaye
Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 30 Mata 1789.
1839: Ni
bwo hafashwe ifoto ya mbere mu kirere yerekana ukwezi, iyi foto yafatiwe muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatwa n’uwitwa John Draper i New York.
1915: Perezida
wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yakoranye ubukwe na Edith
Bolling Galt Wilson ubwo yari ku butegetsi muri icyo gihugu.
1917:
Finland yahawe ubwigenge n’Abasoviyeti bari bayobowe na Stalin.
1935: Ni
bwo Edward Benes yabaye Perezida wa Czechoslovakia.
1945: Uruguay
yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1956: Ni
bwo idarapo rya Isiraheli ryazamuwe ku musozi Sinai.
1956: U
Buyapani yakiriwe mu Muryango w’ Abibumbye.
1964: Amerika
yakoze igeragezwa ku bisasu bikomeye ahitwa Nevada.
1969: U
Bwongereza bwakuyeho igihano cyo kwica.
1972: Amerika
yatangiye kurasa ibisasu bya kirimbuzi muri Vietnam y’Amajyaruguru.
1978: U
Bufaransa nabwo bwakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi ahitwa Muruora Island.
1978: U
Burusiya bwo bwakoze igeragezwa ku bisasu bya kirimbuzi byo munsi y’ ubutaka.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1709: umwamikazi
w’u Burusiya Elizabeth yaravutse avuka abyawe na Peter The Great na Catherine
I.
1888: Umukinnyi
wa filime w’Umwongerezakazi Gladys Cooper waje kwitaba Imana azize umusonga,
yavutse kuri uyu munsi.
1963: Havutse
William Bradley uzwi cyane nka Brad Pitt. Uyu akaba ari umukinnyi wa filime
akunzwe cyane n’ abantu b’ ingeri zose, yigeze kuba ariwe mugabo ukunzwe n’abagore
benshi ku isi nuko ibi bituma itangazamakuru rimwitaho bikabije. Nyina umubyara
yitwa Jane Etta Hillhouse naho se akaba William Bill Pitt. Brad Pitt afite
murumuna we witwa Douglas Pitt na mushiki we muto witwa Julie Neal Pitt.
1975: Umukinnyi
w’umukino wo gutwara amagare Michael Barry yabonye izuba, avukira ahitwa
Ontario muri Canada.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2010: Tasso
Kavadia, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Bugereki.
2010: Tommaso
Padoa-Schioppa, wakoraga ibijyanye n’amabanki mu by’ubukungu.
TANGA IGITECYEREZO