Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imicungire y’isuku mu gihugu cya Uganda, Ishyirahamwe rya Serivisi z’Abakozi Mpuzamahanga (PSI), ryashimangiye ko hakenewe kongerwa isuku mu gihugu cya Uganda.
Ni inama yateranye ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 y’abafatanyabikorwa bo ku rwego rwo hejuru ku micungire y’isuku, ihuza abantu batandukanye barimo Abadepite, abayobozi b’imijyi, abacuruzi, ndetse n’abashoramari bashobora gushora imari mu rwego rw’imicungire y’isuku muri iki gihugu.
Inama yagaragaje ikibazo gikomeye cyo gukemura imicungire y’isuku muri Uganda. Dr. Everline Aketch ukomoka muri PSI yashimangiye ko ibibazo by’imicungire y’isuku muri iki gihugu atari ibibazo by’ibidukikije gusa, ahubwo ari ibibazo by’ubuzima, ubukungu, ndetse n’ibyago ku hazaza.
Yagaragaje ko abakozi bo mu rwego rw’imicungire y’isuku bahura n’ibibazo by’ibikoresho bishaje, ndetse no kutagira uburyo buhamye bwo gukora isuku.
Ikiganiro cyibanze ku kibazo cya Kiteezi, isoko riherereye ku nkengero z’umujyi wa Kampala, aho byabaye ikibazo gikomeye cyahitanye benshi ndetse kigahungabanya ubuzima bwa benshi.
Ikimoteri cyashyiriweho gukusanya toni 100 z’imyanda ku munsi byabaye ikibazo gikomeye kubera ukwiyongera kw’umujyi, aho gisigaye gikusanya toni zirenga 1,000 z’imyanda buri munsi. Ibi byatumye habaho ikibazo cy’isuku nkeya, ikaba yarabaye ikibazo k’ubuzima ndetse n’ibidukikije.
Dr. Aketch yagize ati "Uganda ifite ikibazo cy’isuku nkeya. Iki kibazo kirushaho kuba kibi buri munsi, aho ibimoteri bike, umwanda wa pulasitiki, no kujugunya imyanda ahatarabugenewe bitera indwara nka kolera, amavunja, na malaria, zishobora kwiyongera mu buzima bw’abantu batuye muri Uganda,"
Yanagarutse ku ngingo yo guteza imbere imicungire y’isuku muri Uganda, avuga ko ibibazo by’imirimo idafite ibikoresho bihagije, ibikoresho bishaje, ndetse no kutagira uburyo buhamye bwo gukusanya imyanda ari bimwe mu bibazo bikomeye.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO