Kigali

Amavubi afite icyizere yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko yerekeza muri Sudani y'Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/12/2024 19:41
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ifite icyizere cyo kuzabona intsinzi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko yerekeza muri Sudani y'Epfo gukina umukino w’ijonjora rya nyuma ry'imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024).



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza ni bwo Amavubi yakoze iyi myitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium.

Biteganyijwe ko ko ikipe y'igihugu izahaguruka ku kibuga cy'indege i Kanombe ejo Saa yine za mu gitondo ikazagera muri Sudani y'Epfo saa cyenda z'umugoroba aho izahita inakora imyitozo kuri uyu munsi.

Amavubi azakina n'ikipe y'igihugu ya Sudani y'Epfo tariki ya 22 mu mukino ubanza w'ijonjora rya nyuma ry'imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024). Ni mu gihe umukino wo kwishyura wo uzakinwa tariki ya 29 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro.

Jimmy Mulisa uri gukora nk'umutoza mukuru w'Amavubi kuri ubu yavuze ko biteguye kubona intsinzi muri Sudani y'Epfo bijyanye nuko ikipe y'igihugu imaze iminsi yitwara.

Kapiteni Muhire Kevin nawe yavuze ko biteguye neza ndetse ko icyo bashyize imbere ari ukwitwara neza mu mikino ibiri bagiye gukina.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko yerekeza muri Sudani y'Epfo 

Ushaka kureba amafoto menshi yaranze imyitozo ya nyuma y'Amavubi mbere yuko yerekeza muri Sudani y'Epfo nyura hano

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND